Emery Bayisenge na Sarpong bashobora kwiyongera kuri Muhadjiri muri AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kanama 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

AS Kigali irifuza kugura myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Emery Bayisenge na rutahizamu Michael Sarpong kugira ngo isoze kubaka ikipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Nyuma yo kugura Hakizimana Muhadjiri wifuzwaga na Rayon Sports, Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, yatangarije Televiziyo Rwanda ko iyi kipe isigaje kugura abakinnyi babiri gusa.

Shema yemeje ko myugariro Emery Bayisenge na rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, bari mu bifuzwa na AS Kigali.

Emery Bayisenge ari mu Rwanda nyuma yo kuva muri Bangladesh aho yakiniraga Saif Sporting Club ndetse aheruka kubwira IGIHE ko ataremenya neza gahunda yo gusubira muri Asia.

Yifuzwa n’umutoza Nshimiyimana Eric wamutoje muri APR FC, aho yajya afatanya mu mutima w’ubwugarizi na Bishira Latif uheruka kongera amasezerano.

Ikipe itozwa na Nshimiyimana kandi yifuza Umunya-Ghana Michael Sarpong. Uyu mukinnyi wirukanywe na Rayon Sports muri Mata uyu mwaka kubera imyitwarire mibi, aheruka kubwirwa na Simba SC bari bumvikanye, ko yakwishakira indi kipe.

Muri iyi mpeshyi, AS Kigali yaguze myugariro w’iburyo Rugirayabo Hassan wavuye muri Mukura, rutahizamu Shaban Hussein ‘Tchabalala’ wasoje amasezerano muri Bugesera FC ndetse na Hakizimana Muhadjiri utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na Emirates FC yo muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu.

Myugariro w'Amavubi, Emery Bayisenge, arifuzwa muri AS Kigali
Michael Sarpong ashobora gusinya muri AS Kigali nyuma yo kubwirwa na Simba SC ko atakiyerekejemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .