Emery Bayisenge afite inzozi zo kongera gukina Igikombe cy’Isi ari mu Ikipe y’Igihugu Nkuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kamena 2020 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Myugariro Bayisenge Emery avuga ko bimwe mu bihe byiza yagize mu mupira w’amaguru ari ugukina Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011 ndetse afite inzozi zo kongera gukina iri rushanwa ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Bayisenge wari Kapiteni w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011, yabivuze ubwo yaganiraga n’urubuga rwa internet rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Uyu myugariro w’imyaka 26, yavuze ko akurikije itsinda E, u Rwanda rwisanzemo mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, byose bishoboka.

Ati “Twashyizwe hamwe n’ibihugu bibiri by’ibituranyi, Kenya na Uganda, kimwe na Mali. Ndakeka dufite buri kimwe bisaba ngo dutsinde buri umwe muri iri tsinda.”

Bayisenge ngo icyizere afite agishingira ku ikipe u Rwanda rufite kugeza ubu, aho niharamuka hiyongereyemo abandi bakinnyi bake bakiri bato ishobora kuzatanga icyizere.

Ati “Dufite umujyo wa nyawo kandi umusaruro w’imikino iheruka unyereka ko iminsi myiza iri imbere. Mu gihe dushobora kongera mu ikipe abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato bakina mu bindi bihugu, ndabona ko ahazaza h’ikipe yacu ari heza.”

Kugira ngo u Rwanda ruge mu Gikombe cy’Isi cya 2022, rusabwa kuzaba urwa mbere mu Itsinda E rukinjira mu ijonjora rya gatatu rizahuza amakipe 10 yayoboye amatsinda 10, aho ibihugu bibiri bizatamborana, igitsinze imikino ibiri kikabona itike (ibihugu bitanu nibyo bizahagararira Afurika).

Bayisenge wakiniye Isonga FC na APR FC mu Rwanda, avuga ko gukina Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 ari ibihe atazibagirwa kuko yahahuriye n’abakinnyi benshi beza barimo Raheeem Sterling kuri ubu ukinira Manchester City.

Ati “Byari ibihe bishya bisaba kwigaragaza kuri njye. Imyiteguro twagize yasabaga byinshi, duhura n’u Bwongereza, Uruguay na Canada. Nakinnye n’abakinnyi bafite impano nka Raheem Sterling, ni ikintu ntekereza kenshi. Kandi ntabwo twakwibagirwa ubwiza bw’ibibuga byo muri Mexique.”

Nyuma y’amezi atandatu avuye muri Mexique, nibwo Emery Bayisenge yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru, ubu amaze kuyikinira imikino 50.

Bayisenge wakiniye KAC Kenitra na JS Massira zo muri Maroc, kuri ubu ni umukinnyi wa Saif Sporting Club yo mu Cyiciro cya Mbere muri Bangladesh ndetse yifuza kuzakina mu Burayi.

Emery Bayisenge afite inzozi zo kongera gukina Igikombe cy’Isi ariko ari mu Ikipe Nkuru y'Igihugu, Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .