00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk arifuza kugura Liverpool FC yo mu Bwongereza

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 8 January 2025 saa 08:52
Yasuwe :

Umubyeyi wa Elon Musk, Errol Musk, yabwiye itangazamakuru ko umuhungu we ashobora kugura ikipe ya Liverpool FC iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Premier League.

Ubwo yabazwaga na Times Radio ikorera mu Bwongereza niba umuhungu we ashobora kugura ikpe y’umupira w’amaguru, ikiyongera mu yindi mitungo myinshi afite, Errol yasubije ko bishoboka.

Errol Musk yavuze ko uretse kuba Elon Musk yakwifuza kugura Liverpool, n’abandi babifitiye ubushobozi babyifuza.

Uyu mubyeyi yasobanuye kandi ko umuryango wabo ufite aho uhuriye n’umujyi wa Liverpool, kubera ko nyirakuru wa Musk witwa Cora Amelia Robinson yawuvukiyemo, nyuma aza kwimukira muri Afurika y’Epfo.

Errol yagaragaje ko afite impungenge zo kuba ikigo Fenway Sport Group gishobora kuzamura ibiciro, bikaba byagorana umuhungu we ushaka kuyigura. Na cyo cyayiguze mu 2010 kuri miliyoni 300 z’Amayero.

Umuyobozi wa Liverpool, John Henry yavuze ati “Liverpool ntagurishwa. Ntabwo turakira ubusabe bw’abifuza kugura ikipe yacu harimo na Elon Musk ndetse n’abagize umuryango we.”

Yakomeje avuga ko “Mu myaka ibiri n’igice iheruka, twigeze gushaka abashoramo imari ariko nta kintu cyavuye muri byo biganiro.”

Elon Musk w’imyaka 53 ni we muherwe wa mbere ku Isi kuko afite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari 340 z’Amadolari ya Amerika. Mu 2022 yigeze gutangaza ko ashaka kugura na Manchester United.

Errol Musk yatangaje ko umuhungu we ashaka kugura Liverpool FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .