00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elite Karate Academy yazamuye mu ntera abana 37 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukuboza 2021 saa 09:30
Yasuwe :

Abana 37 bigira, bakanakinira mu ikipe ya Karate izwi nka Elite Karate Academy ni bo bahawe imikandara mishya nyuma yo gutsinda ibizamini bigamije kubazamura mu ntera.

Aya marushanwa y’ibizamini yabaye ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukuboza 2021 kuri Tennis Club i Nyarutarama, aho abana 37 batsindiye imikandara yo kuva ku muhondo kugera kuri marron.

Umuyobozi Elite Karate Academy, Sensei Régis Katabarwa, yabwiye IGIHE mu bakoze ibizamini harimo n’abatangiranye n’iri shuri mu myaka itatu rimaze, aho bishimiye urwego abana bagaragaje.

Ati “Urebye mu buryo bwa tekiniki n’uburyo bw’abarimu (aba sensei) bose baje kudushyigikira kandi byagenze neza. Mu bana 50 tugira hano, abakoze ibizamini ni 37, abatakoze barimo abari hanze y’Igihugu n’abatari bamara igihe hano kibemerera gukorera imikandara.”

“Hari abakoze uyu munsi tumaranye imyaka itatu nk’iyo Club imaze, ariko hari n’abagiye baza nyuma. Twafashe ko nta mwana ukwiye gukora ikizamini nta mezi ane amaze.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu intego bafite ari ukwagura Elite Karate Academy, bakongera umubare w’abana yigisha kuko ababyeyi benshi bamaze kubona ko Karate ari umukino ufasha abana kugira ikinyabupfura no kwigirira icyizere mu bintu byose.

Ati “Intego ziri imbere ni ukwaguka kuri tekiniki cyane cyane, dushaka gutangira kwitabira amarushanwa ku rwego rw’igihugu, ikindi ni uko dushaka kugera ku bana benshi nyuma yo kubona ko Karate igira uruhare runini mu gufasha mu kuba bagira imibereho myiza no mu bindi bikorwa bakora birimo amasomo. Turasaba ababyeyi gukomeza gushyigikira abana cyane abahari kugira ngo bahagume, ikindi ni ukuba baganiriza bagenzi babo ibyiza by’uyu mukino.”

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye iki gikorwa bashimye urwego babonyeho abana babo, bavuga ko binabafasha kwitwara neza mu masomo asanzwe.

Shihan Sinzi Tharcisse uri mu batoje aba bana yavuze ko urwego bagaragaje rutanga icyizere ko ahazaza ha Karate y’u Rwanda ari heza by’umwihariko bakaba bari baje gushyigikirwa n’ababyeyi babo.

Ati “Urwego ni rwiza kuko urabona ko bafite injyana mu gukora kandi ni batoya. Nubwo hatabuzemo udukosa duto duto, ariko bafite imyumvire mizima kandi bahagaze neza, u Rwanda rufite icyitegererezo. Icyanshimishije cyane ni uburyo ababyeyi babyitabiriye bagaherekeza abana babo kuko bigaragaza ko harimo imyumvire mizima.”

Elite Karate Academy ikora mu matsinda atatu, buri tsinda rigakora inshuro ebyiri mu cyumweru harimo umunsi umwe mu mibyizi n’undi wo mu mpera z’icyumweru.

Ikora ku wa Gatatu, ku wa Kane, ku wa Gatandatu mbere ya saa Sita (saa Yine kugera saa Sita) na nyuma yaho (saa Cyenda kugeza saa Kumi n’imwe) ndetse no ku Cyumweru saa Cyenda kugeza saa Kumi n’imwe.

Abana 37 ni bo bakoze ibizamini byo kubahesha imikandara mishya muri Elite Karate Academy
Abarimu bareba uko abana bitwara bakabaha amanota
Umuyobozi Elite Karate Academy, Sensei Régis Katabarwa, yashimiye ababyeyi bitabiriye iki gikorwa
Umwe mu babyeyi bafite abana bakoze ibizamini, yashimye urwego bamaze kugeraho muri Karate
Abarimu na bo bagaragaje ko ibyo bigisha babizi
Shihan Sinzi Tharcisse aganiriza ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
Abana bahitaga bajya kwereka ababyeyi babo ko batsindiye imikandara mishya
Sensei Régis Katabarwa atanga 'certificat' ku bana batsindiye imikandara mu byiciro bitandukanye
Mu bana bakoze, umwe ni we watsindiye umukandara wa marron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .