Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, ni bwo Edu yamenyeshe Arsenal ko atazakomezanya na yo, aho yari umuyobozi wa siporo mu makipe yose yayo harimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amarerero.
Edu yageze muri Arsenal mu 2019, aho yari umuyobozi wa tekinike ndetse mu 2022 ahindurirwa inshingano ahita aba umuyobozi cyane ko yari umwe mu bazi imikorere yayo kuko yayibayemo nk’umukinnyi ubwo yatwaraga igikombe idatsinzwe.
Mu itangazo ikipe yashyize hanze yamushimiye ku kazi yakoreye iyi kipe mu bihe byose yabibayemo, kuko yagaragaje umutima wo gukunda akazi no kuba hafi ikipe.
Edu yashimiye Arsenal u mahirwe yose yamuhaye yo kugaragaza urwego rwe mu mirimo itandukanye.
Ati “Ni umwanzuro ugoye gufata. Arsenal yampaye amahirwe yo gukorana na buri wese kandi ingirira icyizere cyo gutuma mba umwe mu bagize amateka yayo. Rwari urugendo rw’agaciro, nkashimira Stan, Josh, Tim na Lord Harris ku bufasha bampaye.”
“Ubu ni igihe cyo kujya kugerageza ahandi. Arsenal izanguma mu mutima. Ndifuriza ikipe n’abafana bayo ibihe byiza.”
Umwe mu bayobozi b’iyi kipe, Josh Kroenke, yashimiye uyu mugabo kandi bazahora bazirikana ibihe bye. Ati “Twubashye icyemezo cye kandi turamushimira ku kazi kose yakoranye ubwitange mu guteza imbere ikipe. Buri wese mu ikipe iramwifuriza ibihe byiza.”
Biravuga ko uyu Munya-Brésil w’imyaka 46, afite gahunda yo kuba yakerekeza muri Nottingham Forest akaba ariho akomereza imirimo ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!