Hazard w’imyaka 31 asanzwe akinira Real Madrid yo muri Espagne. Yasezeye nyuma y’uko igihugu cye gisezerewe mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar kitarenze umutaru, umusaruro watumye n’Umutoza Roberto Martinez yegura ku nshingano ze.
Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Eden Hazard yashimiye urukundo yeretswe mu gihe cy’imyaka 14 yari amaze akinira Ikipe y’Igihugu.
Yagize ati “Mwarakoze ku bw’urukundo, kunshyigikira ndetse n’ibyishimo twasangiye kuva mu 2008. Nahisemo gusoreza urugendo rwanjye hano. Nzabakumbura.”
Uyu mugabo ni umwe mu bagize ikiragano cyiswe icya zahabu iki gihugu cyagize nubwo nta gikombe we na bagenzi be bagihesheje.
Hazard yatangiye gukinira ’Les Diables Rouges’ mu 2008 afite imyaka 17. Mu mikino 126 yakinnye, yatsinze ibitego 33.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!