Uyu muyobozi yabitangaje nyuma y’umukino wo kwishyura ikipe ye yanganyije na APR FC ubusa ku busa, igasezererwa ku giteranyo cy’igitego 1-0 cyo mu mukino ubanza.
Ubwo yari abajijwe uko yakiriye ibyavuye muri uyu mukino, KNC mu gahinda kenshi kagaragaraga mu maso ndetse n’amagambo make cyane yagize ati “Ntabwo dusezerewe na APR FC, dusezerewe n’umusifuzi.”
KNC yavuze ibi, mu gihe ku munota wa gatanu gusa w’umukino, Kokoete Udo yatsinze igitego ku mupira yari acomekewe na Mugisha Joseph ariko umusifuzi w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel avuga ko habayeho kurarira.
Si ibyo gusa kuko no hagati mu mukino, ni kenshi KNC yagiye agaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi Nizeyimana Is’haq.
Umwaka ushize muri iri rushanwa, Gasogi United yari yasezereye APR FC kuri penaliti.
Kuri iyi nshuro, Ikipe y’Ingabo yihimuye irayisezerera maze isanga Police FC muri ½ na yo yagezeyo isezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko ikipe ye itasezerewe muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro kubera ko yarushijwe na APR FC ahubwo byatewe n’umusifuzi utayibaniye. pic.twitter.com/p1WrLbkPod
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 5, 2025



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!