Irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi Euro 2024, rizakinwa kuva tariki 14 Kamena 2024 aho ibihugu by’ibihangange birimo u Bwongereza, Portugal, Espagne n’u Budage buzaba buri mu rugo, bizaba bihatanira kwambura u Butaliyani igikombe.
Iri rushanwa rihuriramo abakinnyi bakomeye kurusha ayandi ku isi, rizaba rigaragara mu mashusho meza ya DSTV nkuko Umuyobozi Mukuru uhagarariye Tele 10 Group mu Rwanda, Muhirwa Augustin yabitangaje kuri uyu wa gatatu.
Yagize ati"Bisanzwe bizwi ko tutajya dutenguha abafatabuguzi bacu mu bijyanye na Siporo, ni yo mpamvu twabazaniye Euro 2020 mu biganza byabo, aho ufashe telekomande yonyine yagufasha gukurikirana imikino y’igikombe cy’u Burayi wibereye mu Rwanda mu mashusho meza kandi ajyanye n’igihe tugezemo”.
DG Muhirwa yakomeje atangaza ko abareba DSTV nta kibazo bajya bagira iyo ikirere kitameze neza cyane cyane muri iyi minsi mu Rwanda hari kugwa imvura nyinshi, mu gihe ku bijyanye n’ikoranabuhanga DSTV kuri ubu iri ku isonga mu kwerekana amashusho agaragara neza cyane.
Uretse irushanwa ry’u Burayi, abafatabuguzi bazakurikirana bishyuye guhera ku bihumbi 10 Frw byonyine, DSTV kandi muri iyi minsi ikaba ifite imikino myinshi ikomeye harimo imikino ya nyuma wa Champions League ndetse n’urugamba rwo gutwara Premier League hagati ya Arsenal na Manchester City.
DSTV kandi ikazerekana imikino yose ya Play Offs ya BAL izabera muri BK Arena kuva mu mpera z’uku kwezi, ahitezwe ko hazagaragaramo ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yitwaye neza i Dakar.
Kugeza ubu umufatabuguzi mushya akaba asabwa amafaranga ibihumbi 25 byonyine agahabwa ibikoresho byose birimo igisahane na telekomande ndetse akanatangirana n’ifatabuguzi rya Iwacu.
Aha kandi ku miryango yifuza kureba ibitandukanye cyane ko kuri DSTV hanagaragaraho ibindi bikundwa nk’amakuru, Cartoon, ama filime agezweho n’ibindi, bazaniwe uburyo bwo kuba wakwishyura ifatabuguzi rimwe ariko mukarebera ku mashene atandukanye mu rugo rwanyu, ni gahunda izwi nka DSTV Extra View.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!