Dream Team F.A yohereje Irasubiza n’umutoza we mu rugendoshuri mu Buyapani (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Dream Team Football Academy yohereje Irasubiza Opportun Hértier n’umutoza Micomyiza Pio mu rugendoshuri rw’iminsi 10 ruzabera mu Buyapani, aho bagiye kwiyungura ubumenyi buzabafasha kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru muri iyi kipe y’abato.

Aba bombi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa Kane berekeza mu Buyapani, aho bagerayo kuri uyu wa Gatanu, bakamara iminsi 10 bihugura mu mupira w’amaguru ndetse ubumenyi bazunguka bakazabusangiza abandi.

Umuyobozi wa Dream Team Football Academy, Kayisire Jacques, yabwiye IGIHE ko uru rugendoshuri rugamije kuzamura ubumenyi bw’abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, bigiye ku Bayapani bazwiho kuba barateye imbere mu mikino itandukanye.

Ati ”Ni gahunda dufite yo kugira ngo abana bakora siporo babone abarimu beza. Dusanzwe dufite umutoza wavuye mu Buyapani tumaranye imyaka ibiri. Twakoze iyi gahunda mu rwego rwo kubaka ubumenyi.”

Kayisire yakomeje avuga ko umutoza azareba uko abandi bo mu Buyapani babikora mu gihe n’umwana azitozanya n’abo muri iki gihugu kugira ngo abashe kureba uko ahandi biba bimeze.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi ari gahunda izakomeza kugira ngo urwego rw’abana bigishirizwa umupira muri iri shuri rukomeze kuzamuka.

Ati ”Ni gahunda dufite. Ubu ni aba babiri bagiye n’umwaka utaha turashaka kuyagura hakagenda n’abandi. Dufite n’abakobwa muri academy, tuzareba uburyo nabo bagenda.”

Irasubiza Opportun Hértier w’imyaka 15, watoranyijwe muri bagenzi be kubera ubuhanga agaragaraza, yavuze ko yashimishijwe no kuba abimburiye abandi kujya mu Buyapani ndetse yizeye kuhigira byinshi.

Ati ”Ngiye kureba hariya uko bakina, nige kandi nzabigereranye na hano iwacu kandi ningaruka nzabisangize bagenzi banjye. Ni ubwa mbere ngiye hanze ntabwo nari nzi ko uyu munsi uzagera, sinabyiyumvishaga. Nimbona amahirwe yo kujya mu kibuga nzagaragaza ibyo nshoboye na bo babone urwego ndiho.”

Micomyiza Pio, umutoza wajyanye n’uyu mwana, we yavuze ko kimwe mu byo agiye kwigira mu Bayapani harimo uburyo bateza imbere umupira w’amaguru w’abana uhereye ku bafite imyaka ine.

Ati ”Ikintu tugiye kurebayo ni uburyo, imikorere yaho, uko bateza imbere umupira w’abana bahereye ku bafite imyaka ine kugeza kuri 18.“

Munezero Monique, umubyeyi wa Irasubiza, yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kubona umwana we agiye guhabwa ubumenyi bwisumbuyeho mu mupira w’amaguru.

Ati ”Ubwa mbere numva ko bamuhisemo mu bandi benshi nabifashe nk’inzozi ariko byaranejeje cyane. Kuba akina biratunezeza cyane kuko natwe dukunda Siporo, yakuze akunda Siporo kuko yasanze tuyikunda. Icyamufasha muri siporo cyose twarakimuguriraga, cyangwa natwe tukamujyanayo.”

“Buri mubyeyi ajye areka umwana akuze impano ye kuko burya siporo ni nziza, mu buzima busanzwe ifasha umuntu wese ndetse iyo umwana abyinjiyemo bituma impano ye igaragara kandi ikaba yamugeza ku ntera yo hejuru.”

Irasubiza ukina nka rutahizamu, ni umwana w’imfura iwabo ndetse we na murumuna we usoje amashuri abanza, bakinana muri Dream Team Football Academy.

Impano yo gukina yayikuye ku babyeyi na bo bakinaga umupira w’amaguru n’imikino ngororamubiri ndetse na we ku myaka ine yakoraga imikino y’igororangingo (acrobatie).

Ababyeyi be bavuga ko yajyaga gukina yiyibye ariko nyuma yo kubona ko afite impano n’ubushake batangira kubimufashamo. Kuri ubu asoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri APE Rugunga.

Dream Team Football Academy imaze imyaka 10 yigisha abakiri bato umupira w’amaguru, yazamukiyemo abakinnyi benshi batandukanye barimo Mugisha Gilbert ukinira Rayon Sports na Ishimwe Kevin wa APR FC.

Irasubiza Opportun Hértier yoherejwe n'Ikipe ya Dream Team Football Academy mu rugendoshuri mu Buyapani
Irasubiza yajyanye n'umutoza we, Micomyiza Pio
Munezero Monique, umubyeyi wa Irasubiza, yari yaje kumuherekeza
Irasubiza yaherekejwe n'umuryango we ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Umuyobozi wa Dream Team Football Academy, Kayisire Jacques, yavuzeko no mu mwaka utaha hari abandi bana bazoherezwa mu Buyapani

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza