Kryvbas iheruka gusezererwa na Viktoria Plzeň yo muri Repubulika ya Tchèque muri UEFA Europa League bityo imanuka muri Conference League.
Mu mukino ubanza, iyi kipe yakiriye Real Betis yo muri Espagne iyitsindira mu rugo ibitego 2-0 bya Ezequiel Ávila ku munota wa 13 ndetse n’icya Rodri ku munota wa 62.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe ukazabera muri Espagne tariki 29 Kanama 2024.
Undi mukino wari uhanzwe amaso n’Abanyarwanda ni uwa Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yanyagiwe na Omonia Nicosia yo muri Chypre ibitego 6-0.
Ni umukino wagoye iyi kipe cyane kuko yatsinzwe ibitego bitatu muri buri gice. Amine Khammas yafunguye amazamu ku munota wa 13, Willy Semedo atsinda icya kabiri ku munota wa 34.
Mu mpera z’igice cya mbere, Mariusz Stępiński atsinda icya gatatu n’icya kane ku munota wa 54. Ni mu gihe Ewandro yashyizemo icya gatatu, Semedo atsinda agashinguracumu ku munota wa 70.
Umukino warangiye Omonia Nicosia yanyagiye Zira FK ibitego 6-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 29 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!