Uyu mukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki ya 25 n’iya 27 Ukwakira 2024.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yabwiye IGIHE ko Djibouti yasabye kwakirira uyu mukino mu Rwanda ndetse yamaze kubyemererwa.
Ati "Ubusabe bwaratanzwe natwe turasubiza. Bwaratanzwe basubizwa ko bemerewe."
Uyu Muyobozi yongeyeho ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) igisuzuma amatariki yatanzwe n’ibihugu byombi ku buryo ari yo yaberaho imikino.
CAF ibanza gusuzuma ishingiye kuri gahunda z’ibigo ikorana na byo bifite uburenganzira bwo kwerekana amarushanwa yayo.
Umukino wo kwishyura muri iri jonjora rya mbere, na wo uzabera i Kigali aho uzakirwa n’u Rwanda hagati ya tariki ya 1 n’iya 3 Ugushyingo 2024.
Djibouti imaze iminsi yitegura imikino ya CHAN aho yatangiye umwiherero ku wa 2 Ukwakira 2024.
Ni mu gihe biteganyijwe ko Ikipe y’u Rwanda izatangira umwiherero nyuma y’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona uzakinwa mu mpera z’icyumweru, tariki 19-21 Ukwakira 2024.
U Rwanda rugiye gushaka uko rwakongera gukina CHAN ruherukamo mu 2021, ni nyuma y’uko rutakinnye iya 2022 [yabaye mu 2023] nyuma yo gusezererwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma.
Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.
Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!