00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Didier Deschamps yemeje igihe azatandukanira n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 January 2025 saa 11:06
Yasuwe :

Umutoza Didier Deschamps yemeje ko azatandukana n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa, Philippe Diallo yatangarije Reuters ko Deschamps atazongererwa amasezerano ndetse aza kubyitangariza kuri uyu wa Gatatu.

Deschamps ni we mutoza umaze igihe kinini mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuko yayihawe mu 2012 asimbuye Laurent Blanc.

Uyu mugabo w’imyaka 56, yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2018 atsinze Croatie ibitego 4-2, mu 2021 yegukanye UEFA Nations League atsinze Espagne ibitego 2-1.

Ni mu gihe mu 2016, yatsinzwe na Portugal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’i Burayi. Mu 2022 yatsinzwe na Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Zinedine Zidane na we ufite izina rikomeye mu Bufaransa, ni we uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Didier Deschamps.

Didier Deschamps yahesheje u Bufaransa Igikombe cy'Isi cya 2018
Didier Deschamps yahawe Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa mu 2012
Zinedine Zidane ni we uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Didier Deschamps

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .