Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa, Philippe Diallo yatangarije Reuters ko Deschamps atazongererwa amasezerano ndetse aza kubyitangariza kuri uyu wa Gatatu.
Deschamps ni we mutoza umaze igihe kinini mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuko yayihawe mu 2012 asimbuye Laurent Blanc.
Uyu mugabo w’imyaka 56, yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2018 atsinze Croatie ibitego 4-2, mu 2021 yegukanye UEFA Nations League atsinze Espagne ibitego 2-1.
Ni mu gihe mu 2016, yatsinzwe na Portugal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’i Burayi. Mu 2022 yatsinzwe na Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Zinedine Zidane na we ufite izina rikomeye mu Bufaransa, ni we uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Didier Deschamps.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!