David Villa wamamaye muri FC Barcelone agiye gusezera ku mupira w’amaguru

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu uyoboye abandi mu gutsindira ibitego ikipe y’igihugu ya Espagne, David Villa, yatangaje ko azasoza gukina umupira w’amaguru mu mpera z’uyu mwaka ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buyapani, aho yakinaga, izaba irangiye.

David Villa w’imyaka 37 biteganyijwe ko azakinira ikipe ye ya Vissel Kobe umukino wa nyuma ubwo izaba ikina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Umwami mu Buyapani, akaba ari nabwo azahita ashyira akadomo mu kazi ko guconga ruhago yari amazemo imyaka 19.

David Villa yatsindiye ikipe y’igihugu ya Espagne ibitego 59 mu mikino 98 yayikiniye, ayifasha kwegukana igikombe cy’Uburayi mu 2008 no gutwara igikombe cy’Isi mu 2010.

Agaruka ku rugendo rwe rw’imyaka 19 yamaze akina umupira w’amaguru, David Villa yashimiye abatoza bamutoje n’umuryango we, yongeraho ko azakomeza kuba mu mupira w’amaguru binyuze mu mushinga wa DV7.

Ati “Ndashimira amakipe nanyuzemo yose, abatoza n’abakinnyi bamfashije kuryoherwa n’uyu mwuga. Ndashimira umuryango wanjye wambaye hafi mu bihe byiza n’ibibi.”

Yakomeje agira ati “kuva ubu, nzakomeza kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru binyuze mu mushinga turi gutegura wa DV7 Group. Mbashimiye urukundo mwanyeretse.”

Umuyobozi wa Vissel Kobe, Hiroshi Mikitani, yavuze ko ari ishema kubona umukinnyi ukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru agiye gusoreza muri iyi kipe.

Ati“ Ni ishema rikomeye kugira umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’umupira w’amaguru ugiye kuwusoreza mu Buyapani mu ikipe ya Vissel Kobe. Abafana bose ba Vissel n’abantu bose bo mu Buyapani bishimiye kuba waraje mu Buyapani ukanahakinira.”

David Villa yamenyekanye cyane mu ikipe ya Valencia aho yayitsindiye ibitego 108 mbere y’uko FC Barcelona imugura ngo ayikinire.

Mu 2011, David Villa yatwaranye na FC Barcelona igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi cya Champions League batsinze Manchester United yo mu Bwongereza.

Batwaranye kandi ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Epagne (La Liga) n’igikombe kimwe cy’umwami, Copa del Rey.

Nyuma yo kuva muri FC Barcelona, David Villa yerekeje muri Atlético Madrid ayifasha gutwara igikombe cya La Liga mu 2013, igikombe iyi kipe yeherukaga mu 1996. Uwo mwaka David Villa yatsindiye Atlético Madrid ibitego 13 mu mikino 36.

Ubwo yari avuye muri Espagne, David Villa yerekeje mu makipe atandukanye arimo New York City, Melbourne City na Vissel Kobe ari nayo azasorezamo gukina umupira w’amaguru.

Biteganyijwe ko David Villa azakomereza ubuzima bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yashoye imari mu ikipe ya Queensboro FC izakina icyiciro cya kabiri mu 2021.

David Villa agiye gusoreza umupira we mu ikipe ya Vissel Kobe yo mu Buyapani
David Villa yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe yo muri Espagne arimo FC Barcelone
David Villa ni umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu ya Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza