David Luiz yishimiye gukomereza mu Rwanda ibyishimo by’igitego cya mbere yatsindiye Arsenal

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Myugariro wa Arsenal, David Luiz yavuze ko yashimishijwe no kuza mu Rwanda nyuma y’uko atsindiye ikipe ye igitego cya mbere nyuma yo kuyigeramo muri Kanama, aguzwe miliyoni £8 muri Chelsea FC.

Uyu myugariro wa Arsenal ni we mukinnyi w’iyi kipe yo mu Majyaruguru ya Londres mu Bwongereza watoranyijwe ngo asure u Rwanda, mu bikorwa bijyanye n’amasezerano ikipe ye yagiranye narwo yo kwamamaza ubukerarugendo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, David Luiz yavuze ko yishimiye gukomereza mu Rwanda ibyishimo byigitego yatsindiye Arsenal ku mukino uheruka yahuyemo na Bournemouth ku wa 6 Ukwakira.

Ati” Ni urugendo rushya mu buzima. Nagize amahirwe yo gukinira andi makipe akomeye, ndetse kuri ubu ngerageza gukora ibyo nshoboye byose kugira ngo nitware neza muri Arsenal;. Ndashaka gutwara nayo ibikombe. Icyanshimishije ni uko nyuma yo gutsinda igitego cyanjye cya mbere, bambwiye ko itike yanjye ari ukuza mu Rwanda.”

Abajijwe ku itandukaniro riri hagati ya Arsenal n’andi makipe yakiniye arimo Chelsea FC, Paris Saint-Germain na Benfica, Luiz yavuze ko Arsenal ari ikipe nkuru yifuza kwitangira buri gihe.

Ati” Mu buzima umuntu aharanira kugira ibihe bidasanzwe. Arsenal ni ikipe ikomeye. Ndashaka kuyiha buri kimwe cyose mu gihe ndi umukinnyi wayo. Ni ikipe nziza buri mukinnyi wese aba yifuza gukinamo. Nishimiye kuba hano mbikesha ikipe yanjye.”

Uyu mukinnyi wa Arsenal yaganirije kandi itangazamakuru n’abanyarwanda barimo abakunzi ba Arsenal ku mikinire ye n’ibihe yanyuzemo mu mupira w’amaguru.

David Luiz w’imyaka 32, yaje mu Rwanda mu gihe Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zahagaze kubera imikino y’amakipe y’ibihugu, uyu we akaba atarahamagawe n’Umutoza wa Brésil, Tite, mu mikino ya gicuti igihugu cye kiri gukinira muri Singapore irimo n’uwo cyanganyije na Sénégal igitego 1-1 ku wa Kane ndetse n’uwo gihuramo na Nigeria kuri iki Cyumweru.

Kuri uyu wa Kane, yakiriwe na Perezida Paul Kagame, asura Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali na Singita Kwitonda Lodge, mu Karere ka Musanze.

Yakurikiranye kandi umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.

Abafana benshi ba Arsenal FC bari bakereye kwakira David Luiz
Abafana bagaragarije David Luiz urugwiro
Umunyamakuru David Bayingana na Luiz mu kiganiro n'itangazamakuru
David Luiz yishimiye abana bafana Arsenal mu Rwanda
Abafana basigaranye urwibutso kuko yabasinyiye ku myenda
Benshi bafashe amafoto na David Luiz
Uyu we yanze ko Luiz agenda badafashe ka Selfie
David Luiz yishimiye gukomereza ibyishimo by'igitego cya mbere yatsindiye Arsenal mu Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza