Ikipe ya APR FC yaguze abakinnyi barindwi bashya b’abanyamahanga, ariko kugeza magingo aya babiri bonyine, Dauda Seidu Yassif na Mamadou Sy ni bo byibura bagiye bahabwa iminota 45 mu mukino usanzwe, ikintu gikomeje kutanyura abafana b’iyi kipe.
NEW LIONS ON BOARD!
A Warm Welcome to Our Newest Recruit! The Squad Keeps Getting Better and BETTER.
Welcome Mamadou Lamine Bah, Nwobodo Johnson Chidiebere, and Odibo Godwin to the APR FC Family🦁#APRFC pic.twitter.com/uS0Mf2Fply
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) July 31, 2024
Avuga kuri ibi, Darko Nović uri gutegura umukino wa Super Coupe afitanye na Police yaciye amarenga ko nubundi bishobora kurangira abakunzi b’iyi kipe batabonye abakinnyi bashya, by’umwihariko babiri baheruka gusinyishwa n’iyi kipe bavuye muri Nigeria.
Yagize ati “Muri ruhago hari uburyo uteguramo ibintu iyo umaze iminsi itatu uje cyangwa itanu ntabwo wahita utangira mu marushanwa uba ugomba kubanza kwerekana ko ukwiye kuba hano, uba ugomba kuba witeguye buri kimwe…”
“Ntabwo twashyiramo abakinnyi kubera ko gusa hari abantu bashaka kumubona, nabwo ariko bikorwa, ukuri ni uko umuntu ajya mu kibuga iyo ageze ku kigero cy’ijana ku ijana. Rwose nibagera kuri urwo rugero bazajya mu kibuga muzababona.”
Uyu mutoza yavuze gusa ko ikipe ye yiteguye umukino wa Police kuri uyu wa Gatandatu, aho yatangaje ko bazakoresha imbaraga zabo zose kuri uyu mukino kuko ikipe bazahura na yo ari ikipe ikomeye kandi bubaha.
Nta gihindutse, abanyamahanga batandatu ni bo bazifashishwa kuri uwo mukino aho ku ruhande rwa APR FC byaba bisobanuye ko abanya Nigeria babiri iyi kipe yaguze hamwe na Lamine Bah nta n’umwe wagaragara ku rupapuro rw’umukino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!