Danny Usengimana yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC, Usengimana Danny, yongewe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert mu byumweru bibiri biri imbere.

U Rwanda ruzakina na Cap-Vert mu mukino w’umunsi wa gatatu n’uw’umunsi wa kane yo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021, izabera muri Cameroun mu 2022.

Ubwo umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yahamagaraga abakinnyi tariki ya 7 Ukwakira, muri 37 yari yitabaje harimo 11 ba APR FC.

Bizimana Yannick uheruka kugurwa muri Rayon Sports yari umwe muri abo, ariko yasezerewe mu cyumweru gishize mbere y’uko Amavubi atangira icyiciro cya kabiri cy’imyitozo.

Uyu mukinnyi yamaze gusimbuzwa mugenzi we, Usengimana Danny, wagaragaje urwego rwisumbuye mu mikino ine ya gicuti APR FC yakinnye mu kwezi gushize.

Usengimana na Nshuti Innocent ni abakinnyi babiri ba APR bari bahamagawe ku rutonde rw’abakinnyi 11 bagombaga gutegereza, nubwo benshi muri bo bahise batangira imyitozo kuko ikipe y’Igihugu yari ifite abakinnyi bake nyuma y’uko abo muri iyi kipe y’ingabo n’abakina hanze bagumye mu makipe yabo.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi 11 bo muri APR FC bitabiriye ubutumire bw’Amavubi, aho babanje gupimwa COVID-19.

Abo ni Rwabugiri Ndayisenga Umar, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

Kugeza ubu abakinnyi batatu bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi ni Rwatubyaye Abdul ukina muri Colorado Switchbacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kagere Meddie wa Simba SC yo muri Tanzania na Rubanguka Steve ukinira AE Karaiskakis Artas yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bugereki.

Nirisarike Salomon wanduye COVID-19 aho ari mu ikipe ye ya FC Pyunik muri Arménie, ntabwo azitabazwa ku mikino izaba mu byumweru bibiri imbere, mu gihe kugeza ubu bitaramenyekana niba Kevin Monnet-Paquet ashobora gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere.

Muhire Kevin ukinira El Gaish yo mu Cyiciro cya Mbere mu Misiri na we ategerejwe mu Amavubi ku wa Kabiri.

U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0,
nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019.

Usengimana Danny yasimbujwe Bizimana Yannick mu bakinnyi b'Amavubi bitegura ikipe y'igihugu ya Cap-Vert
Urwego Bizimana Yannick yagaragaje mu mikino ya gicuti APR FC yakinnye ntirwanyuze umutoza Mashami Vincent wakurikiranye imwe muri yo
Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' izahura na Cap-Vert mu mikino ibiri izakinwa mu byumweru bibiri biri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .