Danny Usengimana na Bayisenge ku rutonde rw’abo APR FC izakoresha muri Champions League

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

APR FC yatanze urutonde rw’abakinnyi 28 izakoresha muri CAF Champions League 2018-19 barimo Danny Usengimana wa Tersana Sporting Club yo mu Misiri na Emery Bayisenge wa USM Alger yo muri Algeria.

Ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’, APR FC niyo izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika ‘Total CAF Champions League’.

Biteganyijwe ko imikino ibanza y’aya marushanwa APR FC izayikina hagati ya tariki 27 na 28 Ugushyingo 2018 naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 4 na 5 Ukuboza 2018, gusa ntabwo ikipe bizahangana iramenyekana kuko CAF itaratangaza ibyavuye muri Tombola y’uko amakipe azahura.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi 28 bashobora kwiyongeraho abandi babiri mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda riteganyijwe muri Mutarama 2019.

Aba bakinnyi batoranyijwe na Ljubomir "Ljupko" Petrović n’abamwungirije; Miodrag Radanovic na Jimmy Mulisa ntabwo barimo myugariro w’iburyo APR FC yavanye muri KCCA yo muri Uganda, Rukundo Dennis, ushobora kwirukanwa muri Mutarama 2019 kuko bitoroshye ko yabona umwanya imbere ya Ombolenga Fitina na Michel Rusheshangoga.

Uru rutonde rwashyikirijwe CAF, IGIHE irufitiye kopi. Ruriho abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi batari muri iyi kipe ubu; Myugariro Emery Bayisenge bivugwa ko wamaze kumvikana na APR FC, igisigaye ari uko iyi kipe yakumvikana na USM Alger yo muri Algeria Bayisenge asanzwe afitiye amasezerano.

Hariho kandi rutahizamu Danny Usengimana APR FC yaguze amasezerano ye muri Singida United yo muri Tanzania mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko uyu mukinnyi w’imyaka 22 birangira atumvikanye na APR FC ku mubare w’amafaranga ya ‘Recruitment’ yagombaga guhabwa ku giti cye n’umushahara yagombaga guhembwa. Byatumye ahitamo kwerekeza muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri.

Urutonde rw’abakinnyi APR FC izakoresha muri CAF Champions League na nimero bazambara
1. Ntwali Fiacre (1),
2. Ngabonziza Albert (3),
3. Herve Rugwiro (4),
4. Nshimiyimana Amran (5),
5. Nizeyimana Mirafa (6),
6. Mugiraneza Jean Baptiste (7),
7. Blaise Itangishaka (8),
8. Danny Usengimana (9),
9. Muhadjiri Hakizimana (10),
10. Moustapha Nsengiyumva (11),
11. Iranzi Jean Claude (12),
12. Ntwali Evode (13),
13. Byiringiro Lague (14),
14. Emery Bayisenge (15),
15. Sugira Ernest (16),
16. Maxime Sekamana (17),
17. Prince Buregeya (18),
18. Yves Mugunga (19),
19. Buteera Andrew (20),
20. Yves Kimenyi (21),
21. Michel Rusheshangoga (22),
22. Songayingabo Shaffy (23),
23. Emmanuel Imanishimwe (24),
24. Ombolenga Fitina (25),
25. Issa Bigirimana (26),
26. Dominique Savio Nshuti (27),
27. Nkinzingabo Fiston (29),
28. Ntalibi Steven (30).

APR FC irasabwa kumvikana na USM Alger, ikipe Bayisenge (wa kabiri uturutse iburyo) afitiye amasezerano
APR FC yaguze Danny Usengimana imukuye muri Singida Utd ariko birangira atayikiniye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza