Ibi byaha Dani Alves ari gushinjwa bikekwa ko yabikoreye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Barcelone, mu ijoro rya tariki 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, ari naho yafatiwe.
Nyuma yo gufatwa ashijwa kubangamira umugore amukora ku myanya y’ibanga, yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mossos d’Esquadra De Les Corts, hafi y’aho yakoreye ibyo byaha.
Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, wakiniraga Brésil mu gikombe cy’Isi cya 2022, yatangiye kugirwaho ingaruka n’ibyo byaha kuko ikipe yakiniraga yo muri Mexique ya Club Universidad Nacional AC yahise isesa amasezerano bafitanye.
Ikipe yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru yahise itegura igitaraganya, Perezida wayo Leopoldo Silva yemeza iri seswa ry’amasezerano bumvikanye mu mpera za 2022.
Mu kiganiro Dani Alves yaherukaga kugirana na Antena 3, yavuze ko aho hantu yahasohokeye icyo gihe ariko atigeze atinyuka gukora amahano nkayo.
Yagize ati “Ndemera ko nagiye kubyina muri icyo gihe, ariko nta muntu n’umwe nigeze ninjirira mu mwanya. Uyu mugore ntabwo muzi, ese ibyo bintu ubundi nabitinyuka? Reka reka.”
Nyuma yo kugera mu bihe bye bitoroshye, umugore we Joana Sanz, usanzwe ukora akazi ko kumurika imideli, yashyigikiye umugabo we yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Ati “Turi kumwe, mwese ndabashimiye ku bw’ubutumwa muri kuduha bwo kutwihanganisha, biragoye cyane gutangira umwaka muri ubu buryo ariko tuzagaruka nka kagoma."
Umuvugizi wa polisi y’aho afungiye, yatangaje ko nubwo atemera ibyaha arimo aregwa, agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera akaba ari zo zemeza niba ari umwere cyangwa ibyo aregwa ari ukuri.
Umushinjacyaha uri gukurikirana ikirego cye nawe yavuze ko ibyo kumufunga bidakwiye kwibazwaho, kuko uyu mugabo wakiniraga FC Barcelone n’uwo yakoreye icyaha bamaze iminsi bakorwaho iperereza.
Kugira ngo ibyaha bimenyekane, umugore yahohoteye yaherekejwe na bagenzi be, ajya kubwira abari bashinzwe umutekano w’aho icyaha cyakorewe, na we ahita ababatabariza polisi.
Nubwo Polisi yahise igera aho icyaha cyabereye igasanga uyu mugabo atagihari, yahise ibanza kujya kwiga ku bimenyetso by’ibyaha, byaje kwemezwa tariki ya 2 Mutarama 2023.
Alves yakiniye FC Barcelona kuva mu 2008 kugeza 2016, ayisohokamo ariko aza kuyigarukamo mu 2021/2022. Uyu mugabo kandi ni we mukinnyi wa kabiri wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe ya Brésil.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!