Muri Gashyantare 2024, ni bwo uyu Munya-Brésil yagejejweho imyanzuro y’inteko iburanisha yo muri Espagne, aho yakoreye icyaha ashinjwa.
Uru ni urubanza rwamaze iminsi itatu, aho ku munsi wa mbere humviswe abatangabuhamya barimo mubyara ndetse n’inshuti b’umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu.
Ushinja Alves yashimangiye ko mu ijoro rya tariki 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, bari mu bwiherero bw’akabyiniro ka Sutton i Barcelone, by’umwihariko mu gice cy’abanyacyubahiro ‘VIP Section’, uyu mukinnyi yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Nubwo Alves yahamijwe ibyaha ndetse akanakatirwa, abamwunganira batanze ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire, burakirwa ndetse nyuma yo kubusuzuma bumuhanaguraho ibyaha nkuko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025.
Urukiko rwagize ruti “Hari uruhererekane rw’ibibura mu kirego, ibirimo ntibihura ndetse hamwe ugasanga ibimenyetso bivuguruzanya. Kubyigana ubushishozi rero hari ingaruka bigira.”
Ines Guardiola umwunganira mu mategeko yabwiye itangazamakuru ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’urukiko kivuga ko habayemo kudahuza no kwivuguruza kw’abatangabuhamya b’urega.
Ati “Turishimye cyane. Ni umwere, byamaze gutangazwa. Ubu rero ubutabera burabonetse. Ntitwatinda ku magambo uriya mugore yivugiye, ariko mu by’ukuri yarumviswe kandi ahabwa agaciro.”
Alves yakiniye FC Barcelona kuva mu 2008 kugeza 2016, ariko aza kuyisubiramo mu 2021/2022. Uyu mugabo kandi ni we mukinnyi wa kabiri wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe ya Brésil.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!