Uyu Munya-Nigeria ni umwe mu bakunzi bakomeye cyane ba Arsenal ndetse akaba yarifuzaga kuyishyigikira ariko anayishoramo imari nubwo byamwangiye.
Mu kiganiro uyu Muyobozi Mukuru wa Dangote Group yagiranye na Bloomberg, yavuze ko atabashije kuba yakwegukana iyi kipe ifitwe na Stan Kreonke, kandi ikaba mu zihenze mu Bwongereza kuko imaze kugera ku gaciro karenga miliyari 2,6$.
Yagize ati “Ndatekereza ko igihe cyarangiye. Ubwo twaherukanaga nababwiye ko numva nagura Arsenal, ubu rero byararangiye noneho ikipe iri kwitwara neza cyane. Icyo gihe byaba ari ukwangiza amafaranga agera kuri miliyari 4$."
Yongeyeho ati “Icyo nzakora ni ugukomeza kuba umufana ukomeye wa Arsenal. Buri mukino wayo ndawukurikira ariko ntabwo byumvikana ubu hajemo ibyo kuyigura. Mu by’ukuri sinishimiye kuba ntarayiguze ariko nanone kurangiza imishinga yanjye biri imbere kuruta kugura Arsenal.”
Dangote yakuze akunda ubucuruzi, buramuhira ahinduka ikimenyabose kuko ubu niwe muherwe wa kabiri muri Afurika akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyari 13.4$, akaba uwa 159 ku Isi.
Akunda ishoramari cyane kuko yazamuwe n’ubucuruzi bwa sima, isukari, ifarini, uruganda rukora ifumbire, urutunganya ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bitandukanye akora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!