00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dagnogo wakiniraga Rayon Sports mu muryango winjira muri Espoir FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’umunya-Côte d’Ivoire uherutse gutandukana na Rayon Sports, Idrissa Dagnogo, ategerejwe muri Espoir FC y’i Rusizi aho byitezwe ko asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Dagnogo utarahiriwe mu mwaka umwe n’igice yamaze muri Rayon Sports FC, yatandukanye na yo kuko ubuyobozi bw’iyi kipe butanyuzwe n’umusaruro yabuhaye kandi yari yitezweho kuzayitsindira ibitego byinshi.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye, avuga ko uyu rutahizamu yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021 ndetse yerekeza i Rusizi gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Espoir FC.

Ibiganiro ku mpande zombi bikaba byararangiye, icyari gisigaye ni uko uyu rutahizamu agera mu Rwanda agahita asinya amasezerano muri Espoir FC.

Dagnogo yakiniye Rayon Sports FC kuva muri Mutarama 2020, ariko ntiyatanze umusaruro yari yitezweho nubwo hari ibitego yagiye atsindira iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/21, ni umwe mu bakinnyi batari bake basezerewe na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano.

Muri Espoir FC, agiye gusimbura Umunya-Ghana Sadick Sulley uheruka kugurishwa muri Bugesera FC mu gihe kandi aziyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo umunyezamu Itangishaka Jean Paul wavuye muri Sunrise FC, Ndikumana Trésor wavuye muri Gasogi United na Nkoto Karim wavuye muri Kiyovu Sports.

Drissa Dagnogo yageze mu Rwanda aje gusinyira Espoir FC
Dagnogo yakiniye Rayon Sports kuva muri Mutarama 2020 ariko atandukana na yo muri Kamena 2021 nyuma yo gusoza amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .