Uyu mukino w’abakeba bahanganira ibikombe mu Rwanda, uteganyijwe ku Cyumweru, Saa Cyenda kuri Stade Amahoro. Uzaba ari Umunsi wa 20 wa Shampiyona.
Nyuma yo gusezerera Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yagaragaje kudatsinda APR FC nk’igihombo gikomeye.
Yagize ati “[Kudatsinda] cyaba ari igihombo kuri twe inshuro ebyiri, nshingiye ku buryo nizeye abakinnyi banjye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nk’ibisanzwe agahimbazamusyi kazaba kari hejuru ndetse ko ubu kataramenyekana kuko biterwa n’uko ibintu bihagaze.
Twagirayezu yasubizaga Niyibizi Ramadhan wa APR FC wari watangaje ko kudatsinda Rayon Sports cyaba ari igihombo kuko bahagaze neza kuyirusha.
Ati “Cyaba ari igihombo gikomeye kuri twe kudatsinda Rayon Sports. Utugereranyije turi hejuru yabo.”
Ntabwo ari aba gusa kuko n’aba-kapiteni ku mpande zombi imihigo ari yose.
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yatangaje ko ku Cyumweru bazarara ku mwanya wa mbere.
Ati “Ntabwo turi ku mwanya wa mbere ariko ku mukino wo ku Cyumweru tugomba kurara ku mwanya wa mbere.”
Mugenzi we Muhire Kevin wa Rayon Sports yamusubije ko ibyo avuga ari kurota kuko bitazaba.
Ati “Icyiza gihari ni uko umwanya wa mbere bamaze kuwuraraho gusa reka dutegereze ku Cyumweru. Ibyo arimo ararota kuko ntabwo bizagerwaho.”
Uyu mukino w’ishiraniro ugiye guhuza abakeba, mu gihe Gikundiro imaze igihe ku mwanya wa mbere ifite amanota 42 irusha APR FC amanota abiri gusa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!