00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano yemeye ingaruka, Erik ten Hag akomeje kumwikoreza urushyo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 11:50
Yasuwe :

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, akomeje guhura n’ibibazo uruhuri muri iyi kipe yo mu Bwongereza yazamuriyemo izina, akanayandikiramo amateka.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino, Cristiano Ronaldo na Manchester United ntibarebana neza ahanini bishingiye ku myitwarire y’uyu mukinnyi.

Vuba aha benshi bibuka ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yafataga icyemezo cyo gusubira mu rwambariro umukino utararangira ubwo Manchester United yahuraga na Tottenham Hotspur, ikaza no kuyitsinda ibitego 2-0.

Kuri uyu mukino, ubwo wari ugeze mu minota ya nyuma, Cristiano yasohotse ku kibuga nyuma yo kubwirwa kwitegura gusimbura ariko arabyanga.

Erik ten Hag yavuze ko ingaruka z’ibyo yakoze ku mukino wa Tottenham Hotspur bizakomeza kumugarukaho.

Uyu mugabo yahise afatirwa ibihano byatumye ataza kugaragara ku mukino iyi kipe ikina na Chelsea FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira 2022. Gusa nyuma avuga ko [Ten Hag] yaganirije Cristiano kandi na we abizi ko ari umukinnyi mukuru mu bo afite mu ikipe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Erik ten Hag yavuze ko uyu mugabo yagaragaje ikinyabupfura gike bigaragaza umuco mubi mu ikipe. Yagaragaje ko kwihangana yabikora kuri iyi nshuro nk’uko yabyihanganiye ku mukino utegura shampiyona wahuje iyi kipe na Rayo Vallecano, Cristiano.
Yagize ati “Ngomba gushyiraho amategeko n’amabwiriza mu kurengera inyungu z’ikipe. Naranabivuze mbere yuko dutangira umwaka w’imikino, ni yo mpamvu ingaruka zo zigomba kugaragara byanze bikunze. Niba turi hamwe nk’ikipe, ntabwo umukinnyi umwe agomba kwitwara uko ashaka, ahubwo ubusugire bw’ikipe bushyirwa imbere.”

Cristiano na we yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze amagambo akomeye agaruka ku cyubahiro cye akwiriye nk’umukinnyi w’umunyabigwi.

Ati “Nkuko nabikoze mu gihe cyanjye maze nkina, nagerageje kubana neza na bagenzi banjye dukinana, abajyanama banjye n’abatoza banjye. Niko bikimeze na cyahindutse kandi nange sinahindutse. Ndacyari wa wundi muzi mu myaka 20 ishize ntangiye gukina nk’uwabigize umwuga, kandi ndabizi neza ko kubaha ari cyo cya mbere kugira ngo ugere ku ntego.”

Cristiano yongeyeho ko nk’umukinnyi watangiye gukina ari muto adakwiye kwigishwa kubaha kuko abizi.

Ati “Natangiye gukina ndi muto nkinana n’abakuze kandi nkabagomba icyubahiro. Gusa imyitwarire yanjye nyitaho bihagije kuko nzi ko hari benshi bankeneye gutyo muri buri kipe yose nyuramo. Gusa rimwe na rimwe igitutu cy’umukino kiratuganza tukisanga twakoze ibidakwiriye.”

“Muri aka kanya niteguye kuguma gukorera hano, gutanga umusanzu aho nkenewe. Turi Manchester kandi nzagaruka vuba twongere dukorane.”

Cristiano Ronaldo kuri ubu yahanishijwe gukorana imyitozo n’ikipe y’abato ndetse n’abatoza bihariye bongerera imbaraga abakinnyi.

Cristiano Ronaldo yemereye abakunzi be ko azagaruka mu kibuga vuba
Cristiano yakomeje imyitozo mu gihe bagenzi be berekeje ku mukino wa Chelsea FC
Cristiano Ronaldo ari gukora imyitozo yongera ingufu mbere y'uko ahabwa uburenganzira bwo kugaruka mu ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .