00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano yamwenyuye nyuma y’iminota 270 akinira Al-Nassr

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 10:48
Yasuwe :

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yarungurutse mu izamu nyuma y’iminota 270 atangiye kugaragara mu mwambaro w’Ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite.

Uyu Munya-Portugal yamwenyuye mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona ya Arabie Saoudite wahuje Al Fateh SC na Al-Nassr FC warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Al Fateh yatsindiwe na Anderson Talisca na Sofiane Bendebka mu gihe Al-Nassr yafashijwe na Cristian Tello na Cristiano Ronaldo wabonye igitego cyo kunganya cyabonetse kuri penaliti yo mu minota y’inyongera.

Uyu wari umukino w’ishiraniro ku makipe yombi nubwo yagiye gukina Al-Nassr FC iri ku mwanya wa mbere, Al Fateh FC iri ku wa gatandatu.

Al-Nassr FC yakinaga umukino wayo mu gice cya mbere igerageza gusatira cyane, kuko yinjijwe igitego hakiri kare cyane ku munota wa 12, gitsinzwe na Cristian Tello.

Uko gukomeza gusatira kwaje gutuma Anderson Talisca atsinda igitego cya mbere cya Al-Nassr FC, ku mupira yahawe na Ghislain Konan witwaye neza muri uyu mukino.

Nyuma y’akaruhuko amakipe agarutse mu kibuga, Sofiane Bendebka yabonye igitego cya kabiri cya Al Fateh FC, ku mupira yahawe na Marwane Saadane ku makosa yakozwe na ba myugariro ba Al-Nassr.

Byasabye imbaraga nyinshi kugira ngo iki gitego cyishyurwe. Al-Nassr yasatiriye cyane ku buryo yakorerwagaho n’amakosa yashoboraga kuvamo penaliti, ariko umusifuzi ntiyayemeza.

Ku munota wa 93 ni bwo Cristiano Ronaldo yishyuriye ikipe ye igitego cya kabiri yatsinze kuri penaliti. Iki kandi akaba ari cyo gitego rukumbi yinjije muri iyi kipe kuva yayerekezamo, amaze no gukinira imikino itatu.

Al-Nassr kandi ku munota wa 95 yahawe ikarita itukura yeretswe Anderson Talisca, wanatsinze igitego cya mbere cyayo.

Muri Shampiyona ya Arabie Saoudite, Al-Nassr irayiyoboye n’amanota 34 inganya na Al-Shabab mu gihe Al Fateh SC iri ku mwanya wa gatandatu na 22.

Cristiano Ronaldo yinjiye mu mukino wahuje Al-Nassr na Al Fateh FC nta gitego arabonera ikipe ye
Cristiano Ronaldo yaboneye Al-Nassr igitego cya mbere kuva ayigezemo nyuma yo gutandukana na Manchester United
Ronaldo yabuze uburyo bwabazwe imbere y'izamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .