00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo yiniguye: Yavuze uko ’yagambaniwe’ muri Manchester United

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 11:44
Yasuwe :

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, umaze igihe atameranye n’ikipe ye, yatangaje amagambo akomeye agaragaza ko hari abamugambanira bashaka ko ayivamo.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino, Cristiano Ronaldo na Manchester United ntibarebana neza ahanini bishingiye ku myitwarire y’uyu mukinnyi.

Urunturuntu ruheruka kugaragara mu Ukwakira 2022 ubwo Cristiano w’imyaka 37 yafataga icyemezo cyo gusubira mu rwambariro umukino utararangira ubwo Manchester United yahuraga na Tottenham Hotspur, ikaza no kuyitsinda ibitego 2-0.

Cristiano Ronaldo yahise ahanishwa gukorana imyitozo n’ikipe y’abato ndetse n’abatoza bihariye bongerera imbaraga abakinnyi.

Muri Kanama 2022 ni bwo Cristiano yatangaje ko ibimuvugwaho azageraho akavugisha ukuri kose kuri byo. Ku wa 13 Ugushyingo 2022 ni bwo yahishuye byinshi mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan.

Iki kiganiro yagikoze nyuma y’aho yisanze atari ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Erik Ten Hag yifashishije mu mukino wa Fulham. Yari amahirwe kuri Ronaldo kugira ngo asangize abakunzi be imbamutima ze mu ikipe.

Muri iki kiganiro Cristiano yavuze ko hari benshi bari inyuma y’ibiri kumubaho muri Manchester United. Ntabwo ikibazo agifitanye n’umutoza gusa, ahubwo hari abandi bantu bifuje ko ataguma muri iyi kipe.

Ati "Nibyo koko ntabwo ari Ten Hag gusa, ahubwo hari n’abandi bagabo nka babiri cyangwa batatu batanyifuza muri Manchester kuva kera. Abo bantu ni bo bari kungambanira, ntibanshaka. Bitari muri uyu mwaka gusa ahubwo kuva umwaka ushize."

Cristiano yavuze ko nta cyubahiro agomba umutoza we kuko na we atamwubaha. Yabishingiye ku kuba imikino imwe n’imwe atamukinisha ahubwo akavuga ko arwaye.

Yagize ati "Ntabwo Ten Hag namwubaha. Ni gute ushobora kubaha umuntu na we utakubaha? Ibyo ntabwo njye nabikora. Yifate avuge ko ndwaye ntaho bishingiye ku mukino wa Aston Villa wo ku itariki 6 Ugushyingo."

Cristiano akomeza avuga ko abakunzi ba Manchester United bagomba kumenya ukuri kw’ibibera mu ikipe yabo.

Kuva yagaruka muri iyi kipe, Cristiano yifuje gukora impinduka kandi ziganisha aheza Manchester United ariko we avuga ko nta zo abonamo.

Ati "Ni cyo gihe ngo bamenye uko ibintu bimeze hano. Njye nifuza Manchester United nziza, ni yo mpamvu nagarutse hano, ndayikunda kuko abafana bayo bahora inyuma yanjye."

"Kuva Sir Alex Furguson yagenda, nta mpinduka nigeze mbona hano. Nta na kimwe cyahindutse. Kugira ngo rero bigende neza hakenewe guhindurwa ibintu byinshi. Buri wese arabibona kandi keretse udashaka kubibona."

Cristiano yavuze ku batoza ba Manchester United by’umwihariko abo yahasanze barimo Ole Gunnar Solskjaer, Ralf Rangnick na Erik Ten Hag uri kumutoza kugeza ubu.

Yavuze ko ikipe nka Manchester United itagakwiye kuba ikiri mu nkundura yo gushaka umutoza wayo ukwiye. Yibaza impamvu igitinyiro ikipe ifite, ishobora gutinyuka gufata Rangnick ikamushyiraho nk’umutoza w’agateganyo kandi ishaka kubaka ibikorwa birambye.

Cristiano yagarutse ku mubano we na Wayne Rooney babanye muri Manchester United, aho yatangaje ko nta neza yigeze amwifuriza kuva mbere ndetse no mu bibazo ari gucamo kuri ubu.

Yagize ati “Sinibaza impamvu Rooney atajya amvugaho amagambo meza. Ariko ikibazo nkibona mu kuba yarasoje gukina, njye nkaba nkifite imbaraga zingumisha ku rwego rwiza. Kugeza ubu meze neza kumurusha, uko ni ukuri kugaragara.”

Cristiano Ronaldo yabaye muri Manchester United akiri muto ayigiriramo ibihe byiza, ariko igaruka rye ntiryamuhiriye. Nyuma yo gutangaza ibi, aritegura urugendo rumwerekeza mu Ikipe y’Igihugu ye ya Portugal kuyifasha mu mikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar.

Cristiano Ronaldo yatangarije Piers Morgan imibereho ye muri Manchester United n'ahazaza he muri ruhago
Christiano Ronaldo ntiyishimiye akagambane agirirwa muri Manchester United
Cristiano Ronaldo aheruka gutangaza ko yagarutse muri Manchester United kubera urukundo ayifitiye. Amagambo yatangaje yatumye yijundikwa n'abafana n'abakinnyi ku buryo batakimushaka
Cristiano Ronaldo yagarutse kuri Wayne Rooney babanye muri Manchester United ariko akaba nta keza ajya amwifuriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .