Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yerekanye amafoto agaragaza uyu mukinnyi uherutse gutandukana na Manchester United, yahawe umwambaro w’ikipe uri mu ibara ry’ubururu n’umuhondo.
Mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, niho yasinyiye aya masezerano ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022, ahita anahabwa nimero karindwi asanzwe yambara.
Ibiganiro byatangiye akiva muri Manchester United ndetse no gusezererwa mu Gikombe cy’Isi, bibaha umwanya wo kuganira birenzeho.
Amakuru avuga ko iyi kipe yo muri Arabie Saoudite yumvikanye n’uyu mugabo ko izajya imuhemba miliyoni zisaga 200 z’amayero buri mwaka, akayahembwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice yahawe.
Aka kayabo kahise gashyira uyu Munya-Portugal ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bahembwa agatubutse. Asimbuye Kylian Mbappé uhembwa miliyoni 128 z’amayero.
Iyi kipe yo muri Arabie Saoudite ni yo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona yaho. Itozwa n’Umufaransa Rudi Garcia mu gihe Umunya-Espagne Álvaro González ari umwe mu bayikinira.
MARCA yatangaje ko iyi kipe ifite abandi bakinnyi bakomeye yifuza kugura vuba ngo bakinane na Ronaldo. Abo barimo kizigenza wa Chelsea, N’golo Kante ndetse na myugariro Sergio Ramos wa Paris Saint Germain.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!