00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo yategetswe gusenya ikibuga cya Tennis na ‘annexe’ yubatse iwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yategetswe gusenya ikibuga cya Tennis n’indi nzu nto (annexe) yubatse aho afite inzu nini hafi y’umujyi wa Gerês muri Portugal kandi atarabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi.

Ronaldo w’imyaka 36, afite inzu ifite agaciro ka miliyoni 3,1$, iri ku buso bwa metero kare 800 hafi y’umujyi wa Gerês muri Portugal, aho ikikijwe n’umugezi.

Munsi yayo, yahubatse ikibuga kinini cya Tennis ndetse n’indi nzu nto bivugwa ko ari iy’umwarimu w’abakozi be.

Manuel Tibo uyobora agace ka Terras de Bouro iyi nzu yubatsemo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Portugal ko Ronaldo yari yahawe uruhushya rwo kubaka, ariko akaba yararenze akongeraho ibyo atemerewe.

Ati “Ronaldo yatweretse umushinga ngo tuwemeze ndetse birangira yubatse inzu yahawe icyangombwa mu gace yari yemerewe kubakamo. Gusa, na none yubatse hanze y’aho yari yemewe kandi binyuranyije n’amategeko.”

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wakiniye Juventus na Real Madrid ateganya gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe, agasenya ikibuga cya Tennis n’inzu yubatse hepfo y’aho yari yemerewe. Bivugwa ko yahawe kugeza muri Werurwe akaba yamaze kubishyira mu bikorwa.

Mu minsi ishize, imbuga za internet zitandukanye i Burayi zatangaje ko Ronaldo yagurishije iyi nzu kuri mugenzi we Pepe, kuri ubu ukinira FC Porto, ariko ikinyamakuru RT cyo muri Portugal cyavuze ko Cristiano Ronaldo akiri nyir’inzu, akaba ari na yo mpamvu yasabwe gusenya ibyubatswe nyuma.

Mu Ukuboza 2019, ikinyamakuru 7 days TV cyatangaje ko Ronaldo yaguze inzu muri 203 Rua Castilho mu gihe kandi hari n’ubutaka yaguze muri Cascais.

Ibyo byiyongeraho andi mahoteli uyu mukinnyi asanzwe afite kuva mu 2016, harimo imwe iri i Funchal ku kirwa cya Madeira.

Mu mwaka ushize wa 2020, byatangajwe ko Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru utunze miliyari 1$, aba umukinnyi wa gatatu wabigezeho agikina nyuma ya Tiger Woods mu 2009 na Floyd Mayweather mu 2017.

Ronaldo yasabwe gusenya ikibuga cya Tennis n'inzu nto yubatse binyuranyije n'amategeko
Cristiano Ronaldo yahawe kugeza muri Werurwe 2022 kuba yamaze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .