00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United burundu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 11:08
Yasuwe :

Abakunzi ba Cristiano Ronaldo na Manchester United bamaze igihe kinini bibaza igihe ibibazo bafitanye bizakemukira. Igisubizo cy’ibyo byose cyabaye gutandukana kw’impande zombi mu bwumvikane.

Mu itangazo Manchester United yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, yavuze ko impande zombi zemeranyijwe gutandukana nta mananiza ndetse ikipe yashimiye Cristiano ibihe byiza bagiranye.

Rigira riti “Cristiano Ronaldo agiye kuva muri Manchester United ku bwumvikane, ndetse bigahita byubahirizwa. Ikipe iramushimira ibihe byiza yahagiriye mu nshuro ebyiri yahamaze. Mu mikino 346 yakinnye yatsinze ibitego 145. Turamwifuriza ibyiza we n’umuryango we.”

Manchester United yongeyeho ko ikomeje gahunda yo gukorana na Erik ten Hag mu rugendo rwo gushaka intsinzi mu kibuga.

Nyuma y’uko Manchester United itangaje aya magambo, Cristiano Ronaldo na we yashimiye ikipe, yemera ko bagiranye ibiganiro mbere yo gutandukana.

Ati “Tugendeye ku biganiro nagiranye na Manchester United, twarumvikanye ku nyungu zacu twembi dusesa amasezerano. Nkunda Manchester United ndetse nkakunda n’abafana bayo, ibyo ntibizigera bihinduka. Ndacyeka ko iki ari cyo gihe cyo kugerageza ahandi. Ndifuriza ibyiza Manchester United.”

Isi ya siporo yacitse ururondogoro ahanini bishingiye ku byatangajwe na Rutahizamu Cristiano Ronaldo ku buzima bwe bwite ndetse n’ubwo mu kibuga mu Ikipe ye ya Manchester United. Mu Cyumweru gishize byakajije umurego nyuma y’ikiganiro yagiranye na Piers Morgan kuri TalkTV.

Cristiano yatangaje itandukaniro mu makipe yanyuzemo ariko yitsa cyane kuri Manchester United yaherukagamo mu myaka 12 ishize. Yagarutse ku kuba iyi kipe itajya itera imbere, ubugambanyi akorerwa n’umubano we n’Umutoza Erik ten Hag, amagambo ataravuzweho rumwe.

Yagize ati “Ndumva mu gutandukanya ayo makipe yose, navuga kuri Manchester United aho iterambere ari zeru mu mboni zanjye nyigereranyije na Real Madrid na Juventus. Numva yagakwiye kuba hejuru yazo zose, ndizera ko ariko mu bihe biri imbere izazisumba niramuka ikoze impinduka.”

Aya magambo ntiyashimishije abayobozi ba Manchester United ndetse na bamwe mu bakunzi bayo. Abenshi bavugaga ko yasuzuguye ikipe imurusha izina kandi agifitiye amasezerano.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo ari mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal aho ari kwitegura umukino izakina na Ghana ku wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2022. Uyu uzaba ari uwa mbere mu mikino yo mu Itsinda H aho igihugu cye kiri kumwe na Uruguay na Koreya y’Epfo.

Cristiano Ronaldo yayikiniye Manchester United imikino 346, atsinda ibitego 145 mu bihe bibiri bitandukanye
Cristiano Ronaldo yavuze ko abatoza ba Manchester United badashoboye
Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United burundu
Cristiano Ronaldo ntiyigeze acana uwaka na Erik ten Hag. Yavuze ko atamwubaha kuko na we atigeze "amwubaha"
Cristiano Ronaldo ntabwo yishimiye uko yafashwe muri Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .