Mu ijoro rya tariki 2 Mutarama 2023 nibwo Ronaldo yasesekaye muri Arabie Saoudite ari kumwe n’umuryango we.
Ibinyujije ku mbugankoranyambaga, ikipe ya Al Nassr yamuhaye ikaze igira iti “Nyuma yo kwigarurira u Burayi, kizigenza aje no kwigarurira Asia.”
Biteganyijwe ko uyu mugabo ugiye kuba umukinnyi wa mbere uzajya uhembwa amafaranga menshi ku Isi (Miliyoni 200 z’amayero), arerekwa abakunzi ba Al Nassr kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mutarama nyuma yo gukora ibizamini by’ubuzima. Ni umuhango ubera kuri Mrsool Park saa kumi n’ebyiri.
Amakuru avuga ko ari umuhango uraza kuba ukomeye cyane ndetse ngo uraza kuba uri mu ishusho y’uwo yakorewe mu 2009 ubwo yerekezaga muri Real Madrid.
Ronaldo azakina umukino we wa mbere muri iyi kipe nshya kuwa Gatandatu ubwo bazaba bahura na Al Shabab iyoboye shampiyona kugeza ubu.
Umukino wa mbere mu rugo imbere y’abafana uyu mugabo azawukina na Ettifaq tariki 21 Mutarama 2023.
Uyu mugabo ufite imipira itanu ya zahabu(Ballon d’Or) watsinze ibitego 819, Al Nassr ibaye ikipe ya gatanu agiye gukinira nyuma ya Sporting CP, Manchester United, Real Madrid na Juventus.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!