Cristiano Ronaldo yahishuye abakinnyi batanu yemera mu bakiri bato

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 6 Ugushyingo 2015 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Kizigenza Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid yagaragaje abakinnyi batanu bakiri bato ubwe yemera ko ari bo beza ku isi, ndetse bashobora kugera ikirenge mu cye mu minsi iri imbere.

Abo bakinnyi barimo Eden Hazard, Neymar, Paul Pogba, Martin Odegaard na Memphis Depay.

Cristiano Ronaldo watwaye imipira ya Zahabu itatu (ballon d’Or) ndetse n’ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi mwiza wa mbere ku isi, yavuze ko aba bakinnyi bakiri munsi y’imyaka 23 uko ari batanu, ababonamo impano yo gukina ruhago ndetse ko ari bo ba mbere ku isi mu cyiciro cy’abakiri bato.

Aganira na BT Sport, Ronaldo yagize ati: ”Hari abakinnyi benshi bashoboye kandi b’abahanga, ariko iyo urebye nka Odegaard wa Madrid ibyo akora ku myaka 16 gusa, ubona ko ari umuhanga cyane.”

Yakomeje agira ati: ”Nk’urugero Hazard, Depay wa Manchester United na Pogba, ni bamwe mu bakinnyi b’abahanga bakiri bato bari ku isi. Na Neymar ni umukinnyi mwiza.”

Paul Pogba ni umukinnyi wa Juventus wigaragaje cyane mu mwaka ushize afasha ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona no kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Uyu yashakishijwe n’amakipe yose akomeye ku isi harimo Manchester City, Real Madrid, FC Barceona ndetse na Bayern Munich, ariko ahitamo kwigumira mu Butaliyani.

Hazard nubwo muri iyi minsi atarimo kwitwara neza, yafashije ikipe ya Chelsea gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza umwaka ushize, ndetse anatorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri iyo shampiyona.

Memphis Depay nawe ni umwe mu bakinnyi Ronaldo abona ko bafite ejo heza muri ruhago, akaba yaratsinze ibitego 22 akiri muri PSV Eindhoven byanatumye iyi kipe itwara igikombe cyari kimaze imyaka ine gitwarwa na Ajax yonyine.

Odegaard nubwo nta mwanya uhoraho afite mu ikipe nkuru ya Real Madrid, ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu ikipe y’abakiri bato ’Castilla’. Yaje muri iyi kipe avuye muri Stromsgodset kuri miliyoni 2.3 z’ama- pawundi, akaba ari umwe mu bana bifujwe n’amakipe atandukanye yo ku isi.

Kuri aba, yongeyeho Umunya - Brazil ukinira FC Barcelona; Neymar Santos wafashije ikipe ye gutwara ibikombe byose yitabiriye umwaka ushize, ndetse n’ubu akaba akomeje kuyiheka mu gihe kizigenza wayo Lionel Messi ari mu mvune.

Bivugwa ko Eden Hazard ari we uzajya gusimbura Ronaldo ubwo azaba asezeye muri Real Madrid
Martin Odegaard wambaye imyeru ni umwe mu bakinnyi bato Ronaldo yemera ku isi
Memphis Depay yaje muri Man United nyuma yo kwiyerekana muri PSV Eindhoven umwaka ushize
Pogba, ku myaka 23 si benshi bashidikanya ko ari umwe mu bakinnyi beza
Ronaldo yemera ko Neymar ari umuhanga nubwo akinira mukeba ukomeye
Ronaldo ni we wegukanye Ballon d'Or iheruka, yuzuza eshatu amaze gutwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza