Ronaldo amaze gutsinda ibitego 801 mu rugendo rwe rwose rwo gukina umupira nk’uwabigize umwuga aho yakiniye amakipe arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Portugal.
Uyu mukinnyi wa Manchester United yashyikirijwe igihembo aho ari mu biruhuko i Dubari mu muhango wabereye muri Al Wasl Plaza.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 yasuhujwe n’amagana y’abafana bari bitabiriye iki gikorwa cyo kumuha igihembo, bafata amafoto n’amashusho bifashishije telefoni zabo.
Kuri ubu, uyu mukinnyi ari mu biruhuko i Dubai hamwe n’umuryango we ndetse ku wa Gatanu yizihije isabukuru y’amavuko y’umukunzi we, Georgina Rodriguez, igikorwa cyabereye ku nyubako ndende ku Isi, Burj Khalifa.
Ronaldo umaze iminsi afite imvune mu itako, yizeye ko iyi minsi y’ikiruhuko ishobora kumufasha gukira neza mbere y’uko amakipe asubira mu kibuga mu Bwongereza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!