Cristiano Ronaldo yahawe imodoka ya miliyoni 736 Frw n’umukunzi we

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Juventus de Turin yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo, yatunguwe n’umukunzi we ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, amuha imodoka ya Mercedes Benz BRABUS ifite agaciro k’ibihumbi 600£, ni ukuvuga hafi miliyoni 737 Frw.

Kuwa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020, nibwo Cristiano Ronaldo yijihije isabukuru y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 35.

Ku mugoroba w’uwo munsi, uyu mukinnyi yatunguwe n’umukunzi we, Georgina Rodriguez, wamuhaye imodoka nshya ya Mercedes Benz BRABUS ubwo bari basohokeye muri Ristorante Casa Fiore yo mu Mujyi wa Turin.

Amashusho yashyizwe hanze na Georgina Rodriguez w’imyaka 26, yakurikiwe n’amagambo agira ati “Ndagushimira mugabo w’ubuzima bwanjye!” Ni iby’agaciro kujyana urukundo rwacu mu mpano yawe!”

Iyi modoka umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamuhaye, ifite agaciro k’ibihumbi 600£, ni ukuvuga miliyoni 736,96 Frw.

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, atunze imodoka zigera kuri 20, zirimo Bugatti La Voiture Noire bivugwa ko ari yo modoka ihenze yakozwe.

Bivugwa ko uyu mugabo yatanze miliyoni 9.49£, ni ukuvuga asaga gato miliyari 11.46 Frw kuri iyi Bugatti yerekanwe bwa mbere mu imurika ry’ibinyabiziga ryabereye i Genève mu Busuwisi mu mwaka ushize.

Ronaldo yizihije umunsi we w’amavuko nyuma y’iminsi mike na Georgina yujuje imyaka 26 ku wa 27 Mutarama.

Ronaldo watangiye gukundana na Georgina mu 2016, aherutse gutangaza ko umunsi umwe bazashyingiranwa ndetse uyu mukunzi we ari we wifuzwaga n’umubyeyi we, Maria Dolores dos Santos Aveiro.

Aganira na Piers Morgan kuri ITV, Ronaldo yagize ati “Yaramfashije cyane. Birumvikana rwose, turakundana. Umunsi umwe tuzashyingiranwa. Ni uwo umubyeyi wanjye yifuzaga.”

Kuva bombi bamenyanye mu myaka ine ishize, Ronaldo na Georgina bamaze kubyarana Alana Martina, wavutse tariki ya 12 Ugushyingo 2017, yiyongera ku bandi bana batatu b’uyu mukinnyi aribo; Cristiano Jr wavutse mu 2010, Mateo Ronaldo na Eva Maria bavutse ku wa 8 Kamena 2017.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bamaze imyaka ine bakundana
Georgina Rodriguez yahaye Ronaldo impano y'imodoka ya Mercedes Benz BRABUS ku munsi we w'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .