Uyu mukino uzahuza Paris Saint Germain n’amakipe abiri akomeye yo muri Arabie Saoudite, Al Hilal na Al Nasr, yihuje agakora ikipe imwe. Bivuze ko abakunzi b’ umupira w’amaguru bazongera kubona mu kibuga Ronaldo na Lionel Messi bahanganye imyaka irenga 15.
Uyu mugabo w’imyaka 38, kuva ageze muri Al Nassr ku wa 4 Mutarama 2023, ntarakina umukino n’umwe muri iyi kipe ye nshya yamuguze miliyoni 200£ nyuma yo gutandukana nabi na Manchester United.
Uyu mukino uje kandi hari amakuru yavuzwe mu cyumweru gishize ko Al Hilal yifuza guha Messi ibirenze ibyo Al Nassr yahaye Ronaldo ariko na we akayerekezamo.
Gusa bisa nk’ibigoye kuko uyu Munya-Argentine yavuye mu Gikombe cy’Isi asezeranyije ubuyobozi bwa Paris Saint Germain kongera amasezerano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!