Uyu mukinnyi w’imyaka 39, yerekeje muri Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite muri Mutarama 2023 ubwo yari avuye muri Manchester United.
Ku wa Mbere, Ronaldo wakiniye amakipe arimo Real Madrid na Juventus, yatsinze igitego muri 2-1 Al Nassr yabonye imbere ya Al-Rayyan yo muri Qatar mu matsinda ya AFC Champions League.
Nyuma y’uwo mukino, Kapiteni wa Portugal yatangaje ko atakirajwe ishinga no kuba umukinnyi mwiza ku Isi.
Ati “Ntabwo bikiri ingenzi kuba naba umukinnyi mwiza ku Isi cyangwa ntibibe, sinkibyitaho. Ni byiza ku mukinnyi gutsinda ibitego, ariko kuri njye ni byiza kurushaho iyo ikipe itsinze.”
Yakomeje agira ati “Najyaga nca uduhigo ariko ubu sinkitwirukaho. Icy’ingenzi kurusha ibindi kuri njye ni ukuryoherwa no gufasha Al-Nassr na bagenzi banjye gutsinda.”
Uyu mukinnyi usatira izamu, yatwaye Ballon d’Or eshanu ariko ntari mu bakinnyi 30 beza bahataniye igihembo cy’uyu mwaka.
Nyuma yo gutsinda igitego cya 904 kuva atangiye gukina nk’uwabigize umwuga, Ronaldo yatunze intoki hejuru aho kwishima nk’uko asanzwe abikora.
Kuri ibi, yagize ati “Igitego natsinze Al-Rayyan cyari gitandukanye kandi cyari ingenzi kuko papa wanjye yari kwishima iyo abakiri muzima. Uyu munsi [ku wa Mbere] ni isabukuru ye.”
Muri Kanama, Ronaldo yavuze ko ashobora kuzasezerera ruhago mu Ikipe ya Al-Nassr.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!