Nyuma yo gusinyira Al Nassr, Cristiano Ronaldo yamenyeshejwe ko agomba gusiba imikino ibiri yahagaritswe akiri mu Bwongereza kubera kumena telefoni y’umwana ufana Everton muri Mata 2022, aho yakiniraga Manchester United.
Uyu mukinnyi umaze kugira imyaka 37 y’amavuko, ntabwo yahagarikiwe gusa ayo makosa, ahubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Arabie Saoudite ryatangaje ko iyi kipe itemerewe kumwandikisha kuko yamaze kurenza umubare w’abanyamahanga.
Nyuma y’izi nzitizi zose ariko, yemerewe kuzakina umukino wa gicuti ikipe ya Al Nassr izakiramo Paris Saint-Germain, inakinamo kizigenza Lionel Messi uherutse kwegukana igikombe cy’Isi cya 2022.
Uyu mukino ni wo uzaba uwa mbere mu mikino Cristiano Ronaldo azakinira Al Nassr, ariko ntabwo azaba yambaye umwenda wayo kuko bazakina na PSG ari ikipe imwe bazaba bahuriyeho na Al Hilal.
Umutoza wa Al Nassr, Rudi Garcia, yemereye abafana bayo ko Cristiano Ronaldo azagaragara bwa mbere mu kibuga, tariki ya 22 Mutarama 2023, bakina na Ettifaq.
Ati “Ndizera neza ko ibihe bitoroshye Ronaldo amazemo iminsi, bizahinduka ibyishimo mu gihe azaba akina umukino we wa mbere. Ubuzima bwe bwite bwagize ibibazo, muri Manchester United yakiniraga biba uko, ndetse no mu Gikombe cy’Isi biranga. Naramuka yongeye gukina izaba ari intambwe ya mbere ateye.”
Uyu mutoza wanyuze muri Lille na Lyon, yavuze ko azishimira kubona Cristiano akina nyuma y’igihe ari mu bihe bitoroshye.
Tariki 19 Mutarama 2023, ni bwo Messi na Cristiano bamaze imyaka 15 bose bahanganira kuyobora Isi mu mupira w’amaguru, bazongera guhanganira mu kibuga. Umukino uzabera mu murwa mukuru wa Arabie Saoudite, Riyadh.
Mu mpera z’icyumweru kandi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Mutarama 2023, Al Nassr izakirwa na Al Shabab zikurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!