Ronaldo kugeza ubu uyoboye abatsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League, yahawe iki gihembo na Perezida w’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru i Burayi, Aleksander Čeferin.
Uyu mukinnyi wakinnye Champions League imyaka 18, mu makipe arimo Sporting Club, Manchester United, Real Madrid na Juventus, yatsinze ibitego 140 mu mikino 183. Arusha ibitego 11 Lionel Messi umukurikiye ndetse na 46 Robert Lewandowski uri ku mwanya wa gatatu.
Ronaldo ukomoka muri Portugal, yatwaye iri rushanwa rimwe ari muri Manchester United ndetse n’inshuro enye ari muri Real Madrid, bimugira umukinnyi wa mbere waryegukanye inshuro eshanu kuva mu 1992 mu gihe ari we mukinnyi rukumbi watsinze igitego ku mukino wa nyuma inshuro eshatu (2008, 2014 na 2017).
Ronaldo afite kandi agahigo ko kuba kumara imikino 11 yikurikiranya atsinda ibitego muri Champions League hagati ya Kamena 2017 na Mata 2018 mu gihe inshuro umunani ari zo yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe.
Undi wahawe igihembo kuri uyu mugoroba ni Umutaliyani Gianluigi Buffon wahawe igihembo gitangwa na Perezida wa UEFA.
Buffon wakinnye imyaka 28, yakinnye imikino 178 mu Ikipe y’Igihugu cye ndetse ni we munyezamu rukumbi wabashije kugeza iyo mikino aho yanafashije u Butaliyani gutwara Igikombe cy’Isi mu 2006.
Uyu mugabo wasezeye gukina mu mwaka ushize, asoreje muri Parma yahereyemo mu 1995, yatwaye ibikombe 10 bya Serie A, UEFA Super Cup yo mu 1998/99, Coppa Italia inshuro esheshatu na Ligue 1 imwe ubwo yari muri PSG.
Iki gihembo gitangwa kuva mu 1998, cyahawe Raymond Kopa, Gianni Rivera, Franz Beckenbauer, Johan Cruyff, Josef Masopust, Francesco Totti, David Beckham, Eric Cantona, Didier Drogba, Simon Kjær, Arrigo Sacchi na Miroslav Klose kuva mu 2010.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!