Ku wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2023 nibwo Ronaldo yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr. Ni umuhango wanitabiriwe n’umukunzi we Georgina Rodríguez n’abana babo.
Gusa kuri ubu hari kwibazwa niba uyu mugabo w’imyaka 38 arakomeze kubana n’uyu mukunzi we kuko amategeko yo muri Arabie Saoudite atemerera abantu kubana mu nzu imwe batarasezeranye.
Nubwo bimeze bityo amakuru ava muri iki gihugu avuga ko iri tegeko ritagikomeye cyane nka mbere.
Ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca cyaganiriye n’umunyamategeko wo muri Arabie Saoudite avuga ko iri tegeko ahanini rikurikizwa ku miryango isanzwe ifitanye amakimbirane.
Ati “Kuri ubu iri tegeko ntabwo rigikomeye nka mbere, kandi rikurikizwa cyane ku miryango isanzwe ifitanye amakimbirane. Ikindi usanga rikurikizwa cyane ku benegihugu ariko abanyamahanga bararyoroshya kuko baba bari bwinjirize igihugu amafaranga menshi.”
Ronaldo na Georgina bafitanye abana babiri (Bella na Alana), gusa uyu mugabo afite abandi batatu, Cristiano Junior n’impanga za Eva na Mateo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!