Coronavirus: Umukino wahuje Liverpool na Atlético Madrid muri Champions League ugiye gukorwaho iperereza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Mata 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Umukino wa 1/8 cya UEFA Champions League wahuje Liverpool na Atlético Madrid mu Bwongereza, ugiye gukorwaho iperereza n’ubuyobozi bw’Umujyi kugira ngo harebwe niba nta ruhare wagize mu gukwirakwira kw’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mukino wabaye ku wa 11 Werurwe 2020, witabiriwe n’abasaga ibihumbi 52 barimo 3000 bavuye mu Mujyi wa Madrid, ahari hatangiye gusabwa ko abantu baguma mu rugo.

Meya w’Umujyi wa Liverpool, Steve Rotheram, yasabye ko hashyirwaho akanama kihariye gasuzuma niba koko uwo mukino waragombaga kuba.

Umuvugizi w’ako kanama yagize ati “Njyanama y’Umujyi wa Liverpool, abatanyabikorwa bayo muri Kaminuza ya Liverpool n’iya John Moores, bemeranyije kwiga ku ngaruka za Coronaviurs zishobora kuba zaraturutse ku mukino wa Atlético Madrid wabereye Anfield tariki ya 11 Werurwe.”

“Ikipe y’abashinzwe ubuzima muri iyo Njyanama ku bufatanye n’abo bafatanyabikorwa, bari gusuzuma uburemere bw’icyo kibazo. Umujyi urajwe ishinga n’iki cyorezo, nta gihe cyangwa itariki yashyizweho yo kuba iki gikorwa cyaba cyarangiye cyangwa igihe ibyavuyemo bizatangarizwa.”

Uyu mukino ni wo wa nyuma ukomeye wakiniwe mu Bwongereza, aho Premier League n’andi marushanwa yasubitswe nyuma y’amasaha 48 ubaye.

Kugeza ubu nta burwayi bwa Coronavirus burahuzwa n’uyu mukino, ariko Umujyanama wungirije muri Guverinoma y’u Bwongereza, Angela McLean, yavuze ko hakwiye gukorwa ubushashatsi bwihariye.

Muri Espagne habarurwa abasaga ibihumbi 219 banduye Coronavirus mu gihe abafashwe n’iki cyorezo mu Bwami bw’u Bwongereza, basaga ibihumbi 143.

Indi nkuru wasoma: Umukino wa Champions League wabaye imbarutso y’ikwirakwira rya Coronavirus mu Butaliyani na Espagne

Abafana bagera ku 3000 bavuye i Madrid bajya kureba umukino wahuje Liverpool na Atletico Madrid mu Bwongereza
Atletico Madrid yakomeje muri 1/4 cya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera Liverpool muri iryo joro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .