Ikipe y’Igihugu ya Niger yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda hakiri kare, ibupfusha ubusa mu gihe yakosowe na John Kadima Kabangu ku munota wa 27.
Uyu rutahizamu wa Motema Pembe, yafunguye amazamu ku mupira muremure yateye n’umutwe, uruhukira mu nshundura z’izamu.
Niger yahushije uburyo bwa mbere bwabonetse mu mukino ku mupira wakuweho nabi na myugariro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, usanga Idrissa Garba wakinanye na Siadi Nguisa Baggio, ariko uyu rutahizamu ashatse kuroba umunyezamu, umupira ujya hanze.
Nyuma y’iminota mike, Garba yabonye ubundi buryo bwo gutsinda ku mupira we na bagenzi be bazamukanye bihuta, ariko awutera hanze mu gihe kandi Issa Djibrilla yahushije ubundi buryo bwiza ku munota wa 31.
Ikipe y’Igihugu ya Niger yategereje mu gice cya kabiri, ku munota wa 73, na yo yishyura igitego kimeze nk’icyo yatsinzwe ku mupira watereshejwe umutwe na Mossi Issa Moussa wagiyemo asimbuye.
Ikosa ryo ku munota wa 90 ryakozwe n’umunyezamu Abdoul Razak Halidou ni ryo ryahesheje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutsinda umukino.
Ubwo byari bikiri igitego 1-1, Niger yari igifite icyizere cyo gukomeza kugeza ubwo Halidou yashatse gukuraho umupira wasubijwe inyuma, awihera rutahizamu Masasi Obenza bari bahanganye, awutera mu izamu.
Gutsinda uyu mukino byatumye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobora itsinda B n’amanota arindwi, ikurikiwe na Congo Brazzaville yatsinze Libya igitego 1-0, ikagira amanota ane mu gihe Niger na Libya zatashye zinganya amanota abiri.
Muri ¼, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izahura na Cameroun yakiriye irushanwa mu mukino uzabera kuri Stade Japoma ku wa Gatandatu mu gihe Congo Brazzaville izahura na Mali yayoboye itsinda A, kuri Stade Ahmadou Ahidjo.
Imikino isoza amatsinda ya CHAN 2020 irakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho Uganda ikina na Maroc mu itsinda C mu gihe u Rwanda rwisobanura na Togo, imikino yombi itangira saa tatu z’ijoro.
Maroc iyoboye itsinda n’amanota ane, ikurikiwe na Togo ifite atatu, imbere y’u Rwanda rufite amanota abiri mu gihe Uganda iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!