Stockport Town FC imaze imyaka 10 gusa ibayeho, ni ikipe ibarizwa mu mujyi wa Woodley, ikaba yaratangiye ifite intego zo gukomeza kuzamuka no kuzamura impano z’abakinnyi.
Collins Kagame ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yatangiye gukina kinyamwuga mu mwaka ushize wa 2024 ubwo yajyaga muri Oldham y’abatarengeje imyaka 18, ariko atandukana na yo nyuma y’amezi atatu gusa.
Nyuma yo kumara andi mezi nk’ayo nta kipe afite yahise ahabwa amahirwe muri Hyde United, yamazemo amezi atandatu akagaragara mu mikino itanu gusa.
Iyi na yo yayivuyemo mbere y’uko amasezerano y’umwaka yari afite arangira, asinya undi muri Stockport Town FC.
Uyu mukinnyi w’imyaka 18 afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’ubw’u Bwongereza, nta kipe y’igihugu n’imwe arakinira kugeza ubu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!