Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yo mu Itsinda C, aho Banfica yakinnye na Bayern Munich yo mu Budage, Auckland City yo muri Nouvelle-Zélande ikina na Boca Junior yo muri Argentine.
Umukino wari ukomeye wari uwa Benfica na Bayern Munich kuko ari wo wari kugena ikipe ikomeza ari iya mbere, dore ko zombi zitwaye neza mu mikino ibiri ibanza.
Andreas Schjelderup wa Benfica yatsinze igitego ku munota wa 13, ikipe ye ihita yugarira ibuza Bayern Munich kucyishyura kugeza umukino urangiye.
Aya makipe yombi ni yo yahise akomezanya muri ⅛, nyuma y’uko Benfica igize amanota arindwi, Bayern Munich ikagira atandatu, bigahurirana n’uko Boca Junior yaguye miswi na Auckland City ku gitego 1-1.
Indi mikino y’iri rushanwa yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Kamena 2025, Chelsea yatsinze Esperance Tunis yo muri Afurika ibitego 3-0. Ibitego byayo byinjijwe na Tosin Adarabioyo, Liam Delap na Tyrique George.
Igitego cya Denis Bouanga wa Los Angeles n’icya Wallace Yan wa Flamengo, byatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1, mu wundi mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Flamengo yo muri Brésil yagize amanota arindwi ikomeza ari iya mbere mu Itsinda D, mu gihe Chelsea yarangije ifite amanota atandatu yakomeje ari iya kabiri. Esperance Tunis yo muri Tunisia na Los Angeles yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaviriyemo m matsinda.
Mu mukino wa ⅛ iteganyijwe, Chelsea yo mu Bwongereza izahura na Benfica, mu gihe Flamengo izahura na Bayern Munich yo mu Budage.
Indi mikino iteganyijwe kuri uyu munsi, harimo uwa Borussia Dortmund yo mu Budage igomba guhura na Ulsan HD FC yo muri Koreya y’Epfo, Mamelodi Sundowns igahura na Fluminense yo muri Brésil.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!