00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Club World Cup: Benfica itoroheye Bayern Munich izahura na Chelsea muri 1/8

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 June 2025 saa 07:14
Yasuwe :

Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe yakomeje, aho Benfica yatsinze Bayern Munich zikomezanya muri ⅛. Iyi kipe yo muri Portugal izahura na Chelsea yo mu Bwongereza na yo yananiwe kuyobora itsinda, igakomeza ari iya kabiri inyuma ya Flamengo.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yo mu Itsinda C, aho Banfica yakinnye na Bayern Munich yo mu Budage, Auckland City yo muri Nouvelle-Zélande ikina na Boca Junior yo muri Argentine.

Umukino wari ukomeye wari uwa Benfica na Bayern Munich kuko ari wo wari kugena ikipe ikomeza ari iya mbere, dore ko zombi zitwaye neza mu mikino ibiri ibanza.

Andreas Schjelderup wa Benfica yatsinze igitego ku munota wa 13, ikipe ye ihita yugarira ibuza Bayern Munich kucyishyura kugeza umukino urangiye.

Aya makipe yombi ni yo yahise akomezanya muri ⅛, nyuma y’uko Benfica igize amanota arindwi, Bayern Munich ikagira atandatu, bigahurirana n’uko Boca Junior yaguye miswi na Auckland City ku gitego 1-1.

Indi mikino y’iri rushanwa yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Kamena 2025, Chelsea yatsinze Esperance Tunis yo muri Afurika ibitego 3-0. Ibitego byayo byinjijwe na Tosin Adarabioyo, Liam Delap na Tyrique George.

Igitego cya Denis Bouanga wa Los Angeles n’icya Wallace Yan wa Flamengo, byatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1, mu wundi mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Flamengo yo muri Brésil yagize amanota arindwi ikomeza ari iya mbere mu Itsinda D, mu gihe Chelsea yarangije ifite amanota atandatu yakomeje ari iya kabiri. Esperance Tunis yo muri Tunisia na Los Angeles yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaviriyemo m matsinda.

Mu mukino wa ⅛ iteganyijwe, Chelsea yo mu Bwongereza izahura na Benfica, mu gihe Flamengo izahura na Bayern Munich yo mu Budage.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu munsi, harimo uwa Borussia Dortmund yo mu Budage igomba guhura na Ulsan HD FC yo muri Koreya y’Epfo, Mamelodi Sundowns igahura na Fluminense yo muri Brésil.

Benfica yageze muri 1/8 iyoboye Itsinda C
Bayern Munich yananiwe kwikura imbere ya Benfica
Chelsea yatsinze ariko inanirwa kuyobora Itsinda D
Chelsea izahura na Benfica muri 1/8

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .