Ciza Hussein yasabye kuva muri Rayon Sports kubera ikibazo cy’umushahara we

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka umwe gusa ayigezemo, Ciza Hussein yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha urupapuro rumurekura akajya gushakira ahandi, kuko iyi kipe yanze kumuhemba.

Ciza Hussein amaze hafi amezi ane ari mu Burundi nyuma y’uko yagiye mbere gato y’uko hafungwa imipaka nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko ubwo yavaga mu Rwanda tariki ya 12 Werurwe, yari yasabye uruhushya ubuyobozi kubera ibibazo yagombaga kujya gukemura mu muryango we.

Ciza avuga ko ubwo abandi bahembwaga mu kwezi gushize, we atigeze abona umushahara we ngo kuko yari mu Burundi nyamara banki abakinnyi ba Rayon Sports bahemberwamo naho ihaba.

Avuga kandi yagerageje gusobanuza Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, akamubwira ko ajya kongera kureba kuri konti mu gihe nyuma yaho atigeze yongera kumuvugisha.

Ati “Nabajije Perezida niba ibyo ndi kumva ko njye ntashobora guhembwa niba ari byo, ambaza niba nagiye kuri konti nkareba neza. Namubwiye ko mfite ibibazo nk’iby’abandi, naramubwiye nti niba ubona nta gahunda mumfitiye mu ikipe mubimbwire hakiri kare. Yarambwiye ngo araza kubireba arambwira, kuva icyo gihe ndamwandikira ntansubiza.”

Ciza avuga ko yafashe icyemezo cyo gusaba urupapuro rumukura muri iyi kipe yari yasinyiye imyaka ibiri kuko abona ahazaza he muri Rayon Sports hadasobanutse.

Ati “Kubera ukuntu nabonye abandi bahawe umushahara kandi njyewe bakanga kumpa amafaranga nakoreye nibazaga impamvu nkayibura! Narababwiye niba nta gahunda bamfitiye mu ikipe, bambwire bampe ibaruwa indekura hakiri kare. Bahembye abandi, njye banyima amafaranga yanjye.”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko impamvu uyu mukinnyi atahembwe ari uko yari adahari, ariko igihe cyose azagarukira mu Rwanda azahabwa umushahara we.

Ati “Ntabwo yigeze yandika asaba ibaruwa imurekura, Ciza Hussein ntabwo tumurimo ideni ry’amafaranga yaguzwe, uko kwezi ntabwo yaguhembwe kuko atari ahari, twahembye abari hano mu Rwanda kandi na we azahembwa naza. Tumuheruka tumuha imfashanyo mu bihe bya COVID-19, ubundi twumva ko yagiye mu Burundi.”

Ubwo Ciza Hussein yerekeza muri Rayon Sports muri Kamena 2019, zari inzozi zibaye impamo kuko iyi kipe yigeze no kumushaka mu 2015, aho yari kumugurana na Hakizimana Muhadjiri, ariko Mukura imwongerera amasezerano.

Ciza yatangiriye umupira mu ikipe nto y’abana ya Etoile de Bwiza aho yakuriye afite imyaka 10, ahamara imyaka ibiri ajya mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu ya se wa Ndikumana Hamadi Katauti wabaye umukinnyi w’ikirangirire mu Rwanda, ahantu atigeze abona amahirwe yo gukina cyane kuko harimo abakinnyi bamurutaga mu myaka banamurusha mu kibuga barimo na Kwizera Pierrot wakiniye Rayon Sports.

Ciza yakiniye Dynamic umwaka umwe mbere yo kubengukwa na Atlético Olympique ayikinira imyaka itanu. Umutoza Kaze Cédric wamutozaga ni we wamuzanye muri Mukura mu 2013.

Ciza wahamagawe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinnye CECAFA muri 2013 ku mazina ya Ciiza Mugabo Hussein, iri zina Mugabo akaba yararyiswe n’abakinnyi bakinanaga muri Mukura kubera ko yakundaga kuvuga ngo ‘mugabo’ (bikunda gukoreshwa n’Abarundi). Na we yagezweho n’inkubiri yo kwambura ubwenegihugu abanyamahanga bakiniye Amavubi, ntiyongera guhamagarwa kuva mu 2014.

Yaje gusaba ubwenegihugu mu nzira zemewe n’amategeko ndetse arabuhabwa, aho yongeye guhamagarwa mu Mavubi muri Nzeri 2018, ku mukino u Rwanda rwakiriyemo Côte d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2019.

Ciza Hussein ntiyabonye umushahara wa Gashyantare watanzwe mu ntangiriro z'ukwezi gushize
Ciza arashaka kuva muri Rayon Sports nyuma y'uko adahembwe nk'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .