CIMERWA yatangiye gufasha abana bagaragaye bambaye imyenda ikoze mu mifuka ya sima (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’ rwatangiye gufasha abana bo mu Murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro, bagaragaye bambaye imyenda ikoze mu mifuka ya sima.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana ifoto y’aba bana bambaye imyenda ikoze mu mifuka ya sima, aho ngo ari umwambaro babonye usa ku buryo wabafasha kumenyana mu kibuga.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ubuyobozi bwa CIMERWA bwafashe urugendo, bwerekeza mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro kureba aba bana ngo bubamenye, bunatangize ibiganiro n’ababyeyi, n’ abarezi babo mu rwego rwo kubafasha.

CIMERWA yabajyaniye imipira y’amaguru yo gukina, imipira yo kwambara mu gihe bari mu kibuga ndetse na n’imyambaro y’intoki ku banyezamu.

Bayingana Yves ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CIMERWA yavuze ko bagiye gukomeza gufatasha aba bana mu kuzamura impano y’ibyo bakunda.

Ati” Inkuru yacu yo gufasha abana bo muri Kivumu itangiye ibu. Tuzashyiraho gahunda ihamye izafasha gushyigikira aba bana.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Bisangabagabo Sylvestre yabwiye IGIHE ko bashimishjwe n’igikorwa CIMERWA yakoze cyo gufasha abana ndetse biyemeje gufatanya n’akarere ka Rutsiro gukurikirana abana bafite ubushake bwo gukina.

“Ni igikorwa twakiriye neza, twashimiye Ubuyobozi bwa CIMERWA bwafashije aba bana bagaragaje ko bashaka gukina nubwo nta bushobozi bari bafite. Twaganiriye n’Ubuyobozi bw’akarere kugira ngo turebe ko hashyirwaho ingengo y’imari izajya ifasha gutegura amarushanwa y’abana mu midugudu, bagakina kugira ngo bazamure impano zabo.”

Ubuyobozi bwa CIMERWA bwavuze ko buzakomeza gufasha aba bana kwerekana impano yabo kuko izababyarira umusaruro.

Aba bana bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro bakinaga bambaye imyenda ikoze mu mifuka sima
CIMERWA yabasuye kuri uyu wa Gatandatu, itangira kubafasha
Bahawe imyambaro (imipira) bazajya bakinana
Bahawe kandi imipira, abanyezamu bahabwa gants

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza