Hari hashize iminsi havugwa ku kuba Arsenal izasinyisa amasezerano Umutaliyani Jorge Luiz Jorginho wakinaga hagati mu ikipe ya Chelsea, ariko icyizere kigenda kigabanuka kuko iyi kipe itabitangaje.
Habura isaha imwe ngo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi risoze, ni bwo Arsenal yahise imutangaza nk’umukinnyi wayo.
Arsenal FC na Chelsea FC zashyize umukono ku masezerano ya miliyoni £12 yamutanzweho kugira ngo ajye gukinira ikipe y’abarashi iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu muri Shampiyona y’u Bwongereza, avuye mu ikipe yari asigajemo amezi atandatu gusa.
Nubwo The Gunners yari ihangayikishijwe no gusinyisha uyu mukinnyi, na yo ntiyari yorehewe na Fulham FC yifuzaga gusinyisha ku ntizanyo Cédric Soares, impande zombi zaje kumvikana ko uyu mukinnyi azakomeza kwishyurwa n’ikipe agiyemo imishahara y’iminsi ya Shampiyona asigaje ariko mu gihe yakwitwara neza ishobora no kumugumana.
Abandi bakinnyi Mutarama 2023 isize Arsenal ifite ni Leandro Trossard wavuye muri Brighton & Hove Albion na Jakub Kiwior wavuye muri Spezia. Abo irekuye ni Brooke Norton, Miguel Azeez, Arthur Okonkwo, Ovie Ejeheri bose bagiye ku ntizanyo na Harry Clarke waguzwe na Ipswich Town.

– Chelsea yashoye akayabo kurusha andi makipe
Chelsea ni ikipe yagaragaje ko iri muri gahunda nshya yo gutegura ikipe izatanga umusaruro mu gihe kirekire, ariko kugeza ubu benshi ntibarumva neza koko niba ibyo nyirayo, Todd Boehly, ari gukora ari byo.
Iri soko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama, ni isoko Chelsea yigaragajeho igura abakinnyi benshi, ubariye hamwe n’abo yongereye amasezerano bafite agaciro ka miliyoni zirenga £550, ariko bigoye kwemeranya ku bushobozi.
Abakinnyi Chelsea yaguze ni Mykhaylo Mudryk wavuye muri Shakhtar Donestk, Benoit Badiashile muri AS Monaco, Noni Madueke muri PSV Eindhoven, Malo Gusto muri Lyon, Andrey Santos muri Vasco de Gama, David Dietro Fofana muri Molde na João Félix yatijwe na Atlético Madrid.
Ijoro ribara uwariraye! Chelsea ni yo yasobanura urugendo yagenze kugira ngo ishyire akadomo kuri Enzo Fernández yatangiye gushakisha mu ntangiriro za Mutarama 2023, ntacyo umukinnyi yigeze ahindura mu kwemerera iyi kipe ko ayifuza.
Bwa mbere mu mateka Chelsea yashoye amafaranga menshi mu mateka yayo, kuko uyu musore w’imyaka 22, yaguzwe miliyoni £107 ndetse anasinya amasezerano y’imyaka umunani n’igice muri iyi kipe, azageza mu 2031.
Akayabo Chelsea yashoye ku isoko muri uko kwezi imaze ihaha abakinnyi, aruta cyane ayo amakipe yose yo muri Shampiyona zikomeye i Burayi, La Liga, Serie A na Ligue 1 zashoye.

– Manchester United yanze kuviramo aho isinyisha umukinnyi ku munsi wa nyuma
Kuva tariki ya 1 Mutarama, Manchester United yibanze ku gutanga abakinnyi ntiyaha agaciro ibyo kwinjiza abashya mu ikipe, cyane ko umusaruro w’abahari atari mubi.
Ni yo mpamvu iyi kipe mu bakinnyi isanganwe yongeyemo batatu gusa, ariko yo itanga abakinnyi batandatu bose ariko itakeneraga ibatiza mu yandi makipe.
Abakinnyi ikipe y’Amashitani Atukura yaguze ni Jack Butland yatiye muri Crystal Palace, Wout Weghorst yatiye muri Burnley na Marcel Sabitzer wavuye muri Bayern Munich ku munota wa nyuma.
Sabitzer yageze ku kibuga cy’imyitozo aho Manchester isanzwe ikorera saa Yine z’ijoro, nyuma y’iminota 10 gusa ikipe ihita imuha ikaze nk’umukinnyi wayo mushya.
Akihagera yahise atangaza ko urwego rwe ruzamutse, kandi nk’umukinnyi mushya yizeye guha byinshi ikipe imwifuzaho.
Yagize ati “Ndi kwiyumva nk’umukinnyi w’igihangange kugeza ubu, nzatanga imbaraga zanjye zose kugira ngo ikipe igere ku musaruro mfatanyije na bagenzi banjye. Ikindi nishimiye ni urugendo rushya ntangiye ndi kumwe n’abakinnyi bashya ndetse n’umutoza mushya.”


– Andi makipe mu Bwongereza yiyubatse ate?
Andi makipe mu Bongereza na yo yariyubatse nka Aston Villa yinjije abakinnyi babiri Alex Moreno na Jhon Duran, ariko yo isohora abakinnyi batandatu barimo Cameron Archer, Danny Ings wagiye muri West Ham, Indiana Vassilev, Frederic Guilbert, Tyreik Wright na Morgan Sanson.
Crystal Palace na yo yinjije abakinnyi babiri barimo Naouirou Ahamada na Albert Sambi Lokonga yatijwe na Arsenal ku ntizanyo. Killian Phillips, Jack Butland, Malcolm Ebowei, Ryan Bartley, John-Kymani Gordon na David Boateng bayisohotsemo.
Liverpool yikuriyemo akayo kare igura Cody Gakpo miliyoni £37 imukuye muri PSV Endhoven mu mpera z’Ukuboza 2022, iyi na yo kandi yarekuye Jarell Quansah na Jake Cain.
Maximo Perrone ni we mukinnyi wenyine Manchester City yinjije mu bakinnyi bayo, imusimbuza abandi yarekuye barimo na João Cancelo wari watangiye kutumvikana na Pep Guardiola, yerekeza muri Bayern Munich.
Everton itari mu bihe byiza yarinze iva ku isoko ry’igura n’igurisha nta mukinnyi n’umwe iguze uretse umutoza mushya yasinyishije, Sean Dyche, na we watangiye kuburirwa n’abafana ko bazamuvugiriza induru igihe atabaha umusaruro nk’uko byagenze kuri Frank Lampard yasimbuye.


– Izindi kipe zo muri za shampiyona zikomeye zitwaye gute ku isoko ryo muri Mutarama 2023
Amakipe yo muri Shampiyona y’u Butaliyani, Serie A, yaranzwe no gutakaza abakinnyi ariko kubasimbuza biri hasi cyane.
Inter Milan nta mukinnyi n’umwe yinjije ariko igurisha Alessandro Ciardi muri Red Bull Salzburg, Mattia Sangalli imutiza muri Trento, Franco Carboni imutiza Monza na Ionut Radu yatije Auxerre.
Juventus na yo iri mu bihe bitari byiza yatanze Hans Caviglia na Hamza Rafia ariko yo nta mukinnyi n’umwe yigeze yongera mu ikipe.
Igaragaza ko ifite gahunda ni Napoli yinjije Bartosz Bereszynski na Pierluigi Gollini babisikanye n’abandi batatu barimo Salvatore Sirigu.
Ikipe ya Torino yo yarebaga izindi uko ziri kugurisha abakinnyi, ntiyagira umukinnyi n’umwe uyisohokamo cyangwa uyinjiramo.
Mu Bufaransa, Umunya-Maroc Hakim Ziyech yifuzaga kwerekeza muri Paris Saint-Germain avuye muri Chelsea byarangiye byanze kandi yamaze kugera mu Mujyi wa Paris, byicwa no kuba ibyangombwa by’ikipe agiyemo bitaratanzwe ku gihe.
Paris Saint Germain yahise isoza isoko nta mukinnyi yinjije, ariko yo yatanze Ayman Kari wagiye muri Lorient na Keylor Navas wagiye muri Nottingham Forest ku masaha ya nyuma ngo isoko riremure.
Abakinnyi batanu bashya ni bo binjiye muri Shampiyona yo mu Budage, Bundesliga. Abo ni João Cancelo winjiye muri Bayern Munich, Eder Balanta muri Schalke 04, Tolga Cigerci muri Hertha Berlin, Philipp Max waguzwe na Eintracht Frankfurt na Gustavo Puerta wahawe amasezerano na Bayer Leverkusen.
Amakipe azongera kugura no kugurisha abakinnyi kuva mu mpeshyi ya 2023 hagati ya Kamena Nzeri uyu mwaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!