Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinirwaga kuri Stamford Bridge, kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2024.
Chelsea isa n’aho ari yo yinjiye mu mukino mbere, kuko ku munota wa gatatu gusa yari yamaze kubona ishoti rigana ku izamu ryatewe na Cole Palmer wari mu rubuga rw’amahina.
Amakipe yombi nta n’imwe wabonaga ifite uko yabona igitego bitewe no kutagera imbere y’amazamu, ariko ku munota wa 24, Pedro Neto wa Chelsea yahaye umupira Malo Gusto, ashaka kohereza mu izamu n’umutwe ariko biranga ujya hanze.
Ubu buryo bwabaye nk’ubukangura abakinnyi ba Arsenal, na bo batangira kwigira imbere, bituma babona amahirwe yari kuvamo igitego ariko Kai Haverts wagitsinze basanga yari yaraririye.
Iki gitego cyari kigiyemo ku munota wa 32 cyanzwe n’umusifuzi Michael Oliver, nyuma y’uko bagenzi be bari kuri VAR bamubwiye ko Declan Rice yarekuye umupira kuri mugenzi we yamaze kurarira.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu, igitego cyinjiramo mu cya kabiri gishyizwemo na Gabriel Martinelli ku munota wa 60.
Arsenal nubwo yatsinze, yakomeje kwiharira umupira ndetse no gushaka gushyiramo ibindi, ariko Chelsea yayiciye mu rihumye iracyishyura ku munota wa 59.
Ni igitego cyatsinzwe na Pedro Neto wari umaze guhabwa umupira na Enzo Fernandez, areba neza uko umunyezamu David Raya ahagaze atera ishoti rikomeye riruhukira mu izamu.
Nta kindi gitego cyigeze kijya mu izamu ahubwo amakipe yombi yaguye miswi ku gitego 1-1.
Indi mikino yabaye muri Shampiyona y’u Bwongereza harimo uwa Manchester United yanyagiye Leicester City ibitego 3-0. Ibitego by’iyi kipe yasigaranwe na Ruud van Nistelrooy byatsinzwe na Bruno Fernandes, Victor Kristiansen witsinze na Alejandro Garnacho.
Tottenham Hotspur yatsinzwe na Ipswich ibitego 2-1 ndetse na Newcastle itsinda Nottingham Forest 3-1.
Kugeza ubu urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza ruyobowe na Liverpool y’amanota 28, ikarusha atanu Manchester City, mu gihe Chelsea ya gatatu, Arsenal ya kane, Nottingham ya gatanu na Brighton ya gatandatu zose zifite 19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!