00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN yaba iri mu marembera?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 December 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Mu gihe ritigeze rikurura abantu benshi kuva rishinzwe mu 2009, irushanwa rya Shampiyona Nyafurika y’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) ntirigishishikaje ibihugu byinshi bya Afurika, aho kuri ubu 15 muri byo bititabiriye amajonjora yaryo uyu mwaka.

Irushanwa ritaha riteganyijwe kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025 muri Kenya, Tanzania na Uganda mu rwego rwo gufasha ibi bihugu kwitegura neza Igikombe cya Afurika cya 2027, riri mu agaragaza ko CHAN yaba iri mu marembera.

Amakipe y’ibihugu byinshi yahisemo kutitabira amajonjora yabaye mu Ugushyingo n’Ukuboza. Muri ayo harimo Algérie, Afurika y’Epfo, Botswana, Cap-Vert, Ibirwa bya Comores, Misiri, Gabon, Gambia, Ibirwa bya Maurice, Malawi, Sao Tomé, Seychelles na Tunisie.

Ibyo bihugu byiyongereye kuri Érythrée na Somalie byari bimaze igihe bigaragaje ko bitazakina iri rushanwa. Muri rusange, ibihugu bititabiriye amajonjora ya CHAN 2024 ni 15.

Ibi byiyongeraho n’uburyo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatinze kugaragaza igihe hazabera imikino, bityo amatariki yatangajwe akica gahunda z’imikino y’imbere mu bihugu.

Mu Rwanda, byabaye ngombwa ko imikino imwe ya Shampiyona isubikwa ngo Amavubi akine amajonjora ya CHAN 2024, ndetse byatumye igice kibanza cyari kurangira mbere y’iminsi mikuru isoza umwaka, kuri ubu kizarangira ku wa 12 Mutarama 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Le Monde Afrique, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Birwa bya Comorores akaba n’umwe mu bagize Komisiyo itegura CHAN, Saïd Ali Saïd Athouman, yavuze ko byasabye CAF igihe kirekire kugira ngo ibone aho ishyira iri rushanwa.

Yongeyeho ati “CAF yamenyesheje itinze [tariki ya 16 Nzeri] amatariki y’imikino ya nyuma n’iy’amajonjora, byagoye amashyirahamwe menshi. Shampiyona zo mu bihugu zari zaratangiye, birumvikana ko byagoranye kuri benshi.”

Visi Perezida w’Ikipe ya Espérance Sportive de Tunis, Lyes Ghariani, yavuze ko nyuma y’inama yabaye mu mpera z’Ugushyingo, bahisemo kutazohereza ikipe ya Tunisie muri CHAN kuko “amatariki yamenyekanye igihe cyaragiye.”

Ni ku mpamvu nk’izo kandi, Algérie yakiriye igikombe giheruka ndetse yakinnye umukino wa nyuma, yahisemo kutitabira nk’uko bimeze kuri Afurika y’Epfo na Misiri, byombi byanze gukina amajonjora y’iri rushanwa.

Ibihugu 15 ntibyakinnye amajonjora ya CHAN 2024
Imwe mu mikino ya Shampiyona y'u Rwanda yagizwe ibirarane kugira ngo Amavubi abashe gukina amajonjora ya CHAN 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .