Iri rushanwa rihuza amakipe y’igihugu ku bakinnyi b’abenegihugu bakina imbere mu gihugu (CHAN), riteganyijwe kuba kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025 muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Imyiteguro irakomeje, aho ibindi bihugu byamaze kubona ibibuga ndetse n’ibindi byose bikenewe ngo rikinwe byarangiye, usibye Kenya itaramara kuvugurura ibibuga bizakinirwaho.
Mu itangazo CAF yashyize hanze kuri uyu wa 5 Mutarama 2025, yemeje ko “Tombola ya CHAN 2024 izabera i Nairobi, muri Kenyatta International Convention Centre (KICC) ku wa 15 Mutarama 2025.”
Iyi tariki kandi ni yo yahawe Kenya nk’iya nyuma yo kuba yamaze kwitegura no kuvugurura ibibuga byayo bizaberaho iri rushanwa aribyo Nyayo National Stadium na Moi International Sports Center.
Nubwo habura iminsi 28 ngo iri rushanwa ritangire, CAF ntiratangaza ibindi bihugu bibiri bizakina iri rushanwa, byiyongera kuri 17 byamaze kumenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!