Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, Togo yafunguye amazamu ku munota wa 48 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Paul Mbowa wahinduriye umupira icyerekezo n’umutwe, ugana mu izamu rye uciye ku munyezamu Charles Lukwago.
Uganda yahise itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ndetse yabigezeho nyuma y’iminota itatu, gitsinzwe na Saidi Kyeyune.
Uyu mukinnyi ukinira URA FC, yahawe umupira ari mu kibuga hagati, atera ishoti rikomeye ryanyuze ku munyezamu Andoul-Moubarak Aigba.
Togo yongeye kuyobora umukino ku munota wa 58 ubwo yatsindirwaga igitego cya kabiri na Yendoutie Nane.
Ikipe y’umutoza Jonathan McKinstry yashoboraga kwishyura mu minota yakurikiyeho, ariko uburyo bwabonywe n’abarimo Kyeyune na Mohamad Shaban ntibwagana mu izamu rya Togo yari yasubiye inyuma kugarira.
Gutsinda uyu mukino byafashije Togo kugira amanota atatu ku mwanya wa kabiri mu itsinda C, ikurikiye Maroc yagize amanota ane nyuma yo kunganya n’u Rwanda ubusa ku busa.
Ku munsi wa nyuma muri iri itsinda, uzakinwa ku wa Kabiri, Uganda izakina na Maroc kuri Stade de la Réunification iri i Douala mu gihe u Rwanda na Togo bizakinira i Limbe.
Muri iri tsinda, ikipe yose izatsinda umukino w’umunsi wa nyuma izaba ifite amahirwe yo kugera muri ¼.
Irushanwa rya CHAN 2020 riri kubera muri Cameroun rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu, hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda D, aho Zambia ikina na Guinea saa kumi n’ebyiri mu gihe Namibia ikina na Tanzania saa tatu z’ijoro.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!