CHAN 2020 igiye kuba ku nshuro ya gatandatu guhera ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun.
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama, Umuyobozi wa Komite ishinzwe gutegura iri rushanwa (COCAN 20-21) akaba na Minisitiri wa Siporo n’Uburezi muri Cameroun, Narcisse Mouelle Kombi, yatangaje ko rizitabirwa n’abafana bake ugereranyije n’abasanzwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Yavuze ko “Imikino yose y’amatsinda irimo n’ufungura irushanwa, izitabirwa na 25% by’abafana ku kibuga mu gihe muri ½ n’umukino wa nyuma hazitabira 50%.”
Amatike yo kwinjira kuri stade ya Yaoundé, Douala-Japoma, Douala Bepanda na Limbe-Buea zizakinirwaho iri rushanwa, azajya agurishwa ku minsi itari iy’imikino.
Amatsinda ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun:
Itsinda A: Cameroun, Zimbabwe, Mali na Burkina Faso.
Itsinda B: Libya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazzaville na Niger.
Itsinda C: Maroc, u Rwanda, Togo na Uganda.
Itsinda D: Zambia, Guinea, Namibia na Tanzania.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!