Ibihugu biri mu itsinda ry’u Rwanda bikomeje gukina imikino ya gicuti byitegura CHAN 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mutarama 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo muri Cameroun hatangire Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020), amakipe atandukanye akomeje kwitegura akina imikino ya gicuti.

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite igikombe giheruka, Togo na Uganda, yatangiye umwiherero ku wa 23 Ukuboza 2020.

Umutoza Mashami Vincent n’abakinnyi be bazajya muri iri rushanwa rizaba hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021, bamaze gukina imikino ibiri ya gicuti.

Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) byateguye irushanwa rito rizafasha Amavubi kwitegura CHAN, bitumira Congo Brazzaville na Namibia mu mikino ya gicuti izaba hagati ya tariki ya 7 n’iya 11 Mutarama 2021 kuri Stade Amahoro.

Iyi mikino izaba yiyongereye ku yo u Rwanda rwaherukaga gukina muri Gashyantare 2020, aho rwanganyije na Cameroun ndetse na Congo Brazzaville ubusa ku busa ubwo hitegurwaga iri rushanwa ryari kuba muri Mata 2020, ariko rigasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ikipe y'u Rwanda yakomeje imyitozo ku wa Gatanu yitegura CHAN izabera muri Cameroun

IGIHE yarebye kandi uko ayandi makipe ari mu itsinda ry’u Rwanda akomeje kwitegura.

Maroc

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Les Lions de l’Atlas’ itozwa na Houcine Ammouta imaze iminsi yaratangiye imyitozo, ariko nyuma yo gufata ikiruhuko cy’iminsi mikuru, izatangira icyiciro cya kabiri cyayo tariki ya 4 Mutarama 2021 kuri Complexe Mohammed VI ya Maâmora.

Iki gihugu gifite igikombe giheruka, cyatwaye mu 2018 ndetse kikaba icya mbere cyakiriye iri rushanwa kikanaritwara, kuri ubu gifite abakinnyi 34 bari mu mwiherero.

Amazina akomeye yatwaye igikombe giheruka ndetse kuri ubu yongeye guhamagarwa arimo Ayoub El Kaabi wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa akaba ari na we watsinze ibitego byinshi, umunyezamu Anas Zniti, Walid El Karti ukina hagati na Zakaria Hadraf ukina ku mpande.

Abakinnyi bavuye muri Shampiyona ya Maroc nyuma yo kwigaragaza muri CHAN 2018 ni Badr Benoun wagiye muri Al Ahly yo mu Misiri na Ismaïl El Haddad ukinira Al Khor muri Qatar.

Muri aba bakinnyi ba Maroc, barindwi bahamagawe bavuye muri RS Berkane yatwaye CAF Confederation Cup iheruka ndetse ni yo kipe ihagarariwe kurusha izindi.

Maroc iteganya gukina imikino ibiri ya gicuti na Guinée tariki ya 8 n’iya 11 Mutarama habura iminsi ibiri ngo ifate indege iyerekeza muri Cameroun.

Maroc ifite igikombe giheruka, iri mu itsinda ry'u Rwanda

Togo

Ikipe y’Igihugu ya Togo ‘Les Éperviers’ na yo ikomeje imyitozo yatangiye mu mpera z’Ugushyingo 2020 ndetse muri iki cyumweru yasuwe na Minisitiri wa Siporo, Dr. Lidi Bessi-Kama ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago muri Togo (FTF), Col Guy Akpovy na Visi Perezida wa mbere, El Hadj Amah Aklesso Shérif.

Abakinnyi barangajwe imbere na kapiteni wabo, Akaté Gnama, bahaye Minisitiri Lidi impano y’umwambaro w’Ikipe y’Igihugu basinyeho.

Icyiciro cya kabiri cy’imyitozo y’Ikipe y’Igihugu ya Togo cyatangiye tariki ya 16 Ukuboza kugeza ku wa 30 Ukuboza 2020 mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Mutarama 2021, ari bwo itangira icyiciro cya nyuma mbere yo kujya muri Cameroun, ariko ikazabanza gukina imikino ibiri ya gicuti itaratangazwa.

Ikipe y'Igihugu ya Togo imaze ukwezi kurenga yitoza

Uganda

Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘Cranes’ itozwa na Johnny McKinstry wigeze kuba umutoza w’u Rwanda, kuri ubu iri kubarizwa muri Cameroun, aho iri gukina irushanwa ryo kuyifasha kwitegura neza CHAN.

Uganda Cranes yaraye inganyije na Cameroun igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 kuri Stade Ahmadou Ahidjo.

Muri iri rushanwa rito ryahuje ibihugu bine, Uganda izakina kandi na Zimbabwe ndetse na Niger.

Muri Cameroun, umukino wa mbere w’u Rwanda uzaba ku wa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe ku wa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo ku wa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

Uganda yanganyije na Cameroun igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .